00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Smart Africa yinjiye mu mikoranire na AfricaNenda izoroshya ihererekanya ry’amafaranga ku Mugabane

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 24 March 2022 saa 06:20
Yasuwe :

Smart Africa igamije guteza imbere ikoranabuhanga muri Afurika na AfricaNenda ifite ikoranabuhanga ryorohereza abantu kohererezanya amafaranga byinjiye mu mikoranire izatuma abatuye Umugabane bashobora kwishyurana nta nkomyi.

Ni amasezerano yashyizweho umukono ku wa Gatatu, tariki ya 23 Werurwe 2022, mu Mujyi wa Kigali.

Smart Africa na AfricaNenda byiyemeje guhuza imbaraga zizatuma hubakwa ikoranabuhanga ritomoye rizajya rifasha Abanyafurika kwishyurana.

Ibi bisobanuye ko mu gihe ryaba ritanze umusaruro witezwe, umuntu ukoresha Mobile Money mu Rwanda ashobora koherereza amafaranga undi wo mu kindi gihugu cya Afurika kandi ku kiguzi gito.

Ibi bigo byombi bizafasha mu kubaka ubushobozi bw’inzego n’abafata b’ibyemezo ku cyateza imbere uburyo bwo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga, hagamijwe kuba Isoko Nyafurika ry’ikoranabuhanga.

Bizanakorana n’abafatanyabikorwa batandukanye mu gukora ubuvugizi buzafasha za Leta n’abaturage kwihutira kwimakaza ikoranabuhanga ryo kwishyurana no kohererezanya amafaranga.

Umuyobozi Mukuru wa AfricaNenda, Dr. Robert Ochola, yashimishijwe n’ubufatanye na Smart Africa kandi yizera ko buzahindura imibereho n’ubucuruzi bukorerwa muri Afurika.

Ati “Niba dushaka kuziba icyuho cy’abantu basaga miliyoni 400 batagaragara mu bikorwa bya serivisi z’imari ku mugabane wacu, dukeneye ko abantu bose boroherezwa mu guhabwa izo serivisi, mu buryo bunogeye. AfricaNenda yiyemeje kwihutisha uburyo bushya bwo kwishyura muri Afurika.”

Yavuze ko imbogamizi zigihari bazibonamo imbaraga zo kwereka Isi ko Afurika ifite imbaraga zo guhangana n’ibikibangamiye urugendo rwayo rw’iterambere.

Ati “Binyuze mu bufatanye na Smart Africa, turashaka gushimangira ubushobozi bw’abafata ibyemezo byo kwimakaza kwishyura hifashishijwe ikoranabuhanga.’’

Mu gihe ikoranabuhanga ryifashishwa mu kwishyura mu bihugu ryakagurwa rigahuzwa n’iryo mu turere twa Afurika n’Umugabane wose, byahindura uru rwego ndetse bigafasha mu kwimakaza Isoko Rusange rya Afurika ryitezweho gufasha abantu gukorana ubucuruzi nyambukiranyamipaka no kwinjiza amafaranga.

Umuyobozi Mukuru wa Smart Africa, Lacina Koné, na we yashimangiye ko byinshi bizagerwaho ku bufatanye n’ibigo bibiri byo muri Afurika bishishikajwe n’iterambere rishingiye ku ikoranabuhaga.

Yagize ati “Twishimiye cyane gufatanya na AfricaNenda muri iki gihe dushimangira kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga no kwinjiza amafaranga ari ngombwa cyane mu iterambere ry’imibereho n’ubukungu bw’umugabane.’’

“Kubaka no kuzamura ubushobozi bw’abafata ibyemezo ku kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga muri Afurika bizagira uruhare mu gushimangira icyerekezo cyacu cyo gushyiraho isoko rimwe ry’ikoranabuhanga muri Afurika bitarenze umwaka wa 2030.”

Ikigo gihuza ibitanga serivisi z’itumanaho (GSMA) gitangaza ko kugeza mu 2020, nibura 50% mu batuye muri Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara bagerwagaho na internet ya 4G, 81% babona 3G mu gihe 0.4% bari bafite 5G.

Imibare yacyo yerekana ko nibura muri uwo mwaka habayeho izamuka rya 73% ry’amafaranga yoherejwe avuye hanze, 69% yanyujijwe kuri Mobile Money.

Smart Africa na AfricaNenda byasinye aya masezerano y’ubufatanye mu gihe ibihugu byinshi bya Afurika birimo n’u Rwanda byashyize imbere imikoreshereze y’ikoranabuhanga muri serivisi zitandukanye.

AfricaNenda ni ihuriro ry’abahanga biyeguriye gukoresha ikoranabuhanga hagamijwe kwihutisha uburyo bwo kwishyurana no guhererekanya amafaranga muri Afurika. Itanga amahugurwa ku bikorera n’abakozi ba za leta agamije kubungura ubumenyi muri uru rwego.

Smart Africa yo igizwe n’ibihugu bya Afurika, imiryango mpuzamahanga n’abikorera bigera kuri 32. Yamuritswe mu 2013 ndetse ifite Ubunyamabanga Bukuru i Kigali.

Intego yayo ni uguhindura ikoranabuhanga ishingiro ry’iterambere n’imibereho myiza, kugeza abantu ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga cyane hakoreshejwe umuyoboro mugari w’itumanaho (broadband), gushyira imbere urwego rw’abikorera mu ikoranabuhanga, no kubakira iterambere rirambye ku ikoranabuhanga.

Aya masezerano yashyiriweho umukono muri Kigali Convention Centre ku wa 23 Werurwe 2022
Abayobozi bombi ubwo bari bamaze gushyira umukono ku masezerano y'ubufatanye
Umuyobozi Mukuru wa AfricaNenda, Dr. Robert Ochola, yanyuzwe n’ubufatanye na Smart Africa kandi yizera ko buzahindura ubucuruzi bwifashisha ikoranabuhanga muri Afurika
Umuyobozi Mukuru wa Smart Africa, Lacina Koné, yashimangiye ko byinshi bizagerwaho ku bufatanye n’ibigo bibiri byo muri Afurika bishishikajwe n’iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga
Smart Africa na AfricaNenda byiyemeje guhuza imbaraga zizatuma hubakwa ikoranabuhanga ritomoye rizajya rifasha Abanyafurika kwishyurana no guhererekanya amafaranga
Smart Africa yinjiye mu mikoranire na AfricaNenda izoroshya ihererekanya ry’amafaranga ku Mugabane. Nyuma yo gusinya aya masezerano hafashwe ifoto y'urwibutso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages