Ubu buryo buzatangira gukoreshwa mu cyumweru gitaha, buzaba bwemerewe gukoreshwa n’abarenga miliyoni 400 bakoresha Threads buri kwezi.
Ushaka gukoresha ubu buryo, azajya anyura aho akorera post, maze abone akamenyetso kitirirwa umuzimu ku mbuga nkoranyambaga [ghost icon], maze agakande. Iyo post akoze izajya imaraho umunsi umwe gusa, nyuma ihite ijya muri ‘archives’.
Abakoresha Threads bazajya babona ko hari abazivuzeho cyangwa bakunze izi post, ariko imibare ya nyayo n’ibyavuzwe bizajya bibonwa na ba nyirazo gusa.
Izi post zizajya ziba zifite akamenyetso kazitandukanya n’izisanzwe, ndetse n’ibitekerezo bitangwa kuri zo bizajya bihita binyura mu gikari cya ba nyirazo [DM] aho kugaragara ku bantu bose.
Iyi ni indi ntambwe urubuga rwa Threads ruteye cyane mu guhangana na X ya Elon Musk, dore ko yo abayikoresha bifashisha izindi porogaramu kugira ngo basibe burundu ibitekerezo byabo byatambutse mu bihe binyuranye.
Mu 2020 Twitter na yo yigeze kuzana uburyo nk’ubu ibwitwa ‘fleets’ ariko bwaje guhagarikwa mu 2021.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!