The Sun yanditse ko aka gakoresho kagenzurwa mu kongera cyangwa kugabanya ubushyuhe bitewe n’imiterere y’aho umuntu ageze hifashishijwe porogaramu ishyirwa muri telefone zigezweho [Smartphone], bigahana amakuru hifashishijwe Bluetooth.
Kugeza ubu ntabwo ako gakoresho kararangira ku buryo katangira gukoreshwa ariko biteganyijwe ko hamwe n’ishati kambarwamo bizaba bifite agaciro k’amadolari 130.
Wifashishije porogaramu ya telefoni ushobora kongera ubushyuhe cyangwa ukabugabanya bitewe n’icyo ukeneye.
Bivugwa ko aka gakoresho gashobora gutanga ubuhehere buri hasi ku gipimo cya -13°C cyangwa uburi hejuru kuri 8°C. Gafite batiri ishyirwamo umuriro mu gihe cy’amasaha abiri, ukamaramo iminota 90.
Aka gakoresho kitezweho gufasha abantu mu gihe bageze mu bice bishyuha cyangwa bikonje cyane kurusha ibindi. Sonny yatangaje ko izakagurisha mu Buyapani 2020, ariko ntiyasobanura niba kazagezwa mu bindi bihugu.



















TANGA IGITEKEREZO