Ubu buryo bw’ikoranabuhanga bwo kwishyura amafaranga, nta muntu n’umwe ubugenzura ndetse n’ayo mafaranga ntabwo ari agaragara mu buryo bw'inoti cyangwa ibiceri nk’amadolari cyangwa amayero n'andi.

Bwahimbwe na Satoshi Nakamoto, butangira gukoreshwa mu mwaka wa 2009, aho aya mafaranga anyura muri za mudasobwa gusa ku buryo bwihuta kandi buhendutse cyane.

Aya mafaranga atagaragara (monnaie électronique/electronic currency) yoherezwa hakoreshejwe Bitcoin yitwa ‘satoshi’.

Ubu buryo butakoreshwaga mu Rwanda, buje bwunganira ubundi bwa PayPal nabwo busanzwe bukoreshwa na Markets Merger Ltd.

Uburyo bwo kwishyura bwa Bitcoin buzajya bukoreshwa hifashishijwe telelefoni
Uburyo bwo kwishyura bwa Bitcoin buzajya bukoreshwa hifashishijwe telelefoni

Umuyobozi ushinzwe Tekiniki muri Market Merger Ltd, Jean de Dieu Rubanguka Hirwa, yabwiye IGIHE ko ubu buryo buzongera umutekano w’amafaranga yoherezwa mu Rwanda hagati y’abari mu gihugu imbere no mu mahanga.

Yagize Ati “ Ntibishoboka ko amafaranga yibwa hakoreshejwe iri koranabuhanga kuko rikoresha icyo bita urufunguzo rumwe hagati ya mudasobwa ebyiri gusa.”

Umuyobozi wa Market Merger Ltd, Muhire Louis Antoine, yavuze ko inshingano z’ikigo ayoboye ari ugushakira ibisubizo ibibazo ababa hanze bahura nabyo mu gihe bashaka gufasha ababo bari mu Rwanda.

Umuyobozi wa Market Merger Ltd, Muhire Louis Antoine,
Umuyobozi wa Market Merger Ltd, Muhire Louis Antoine,

Ibi abishingira ku kuba nawe ari umwe mu bahoze baba mu mahanga mu myaka 20 ishize, ubu akaba yaragarutse mu Rwanda, aho akorera ibikorwa by'ubucuruzi bwifashishije ikoranababuhanga.

Yagize ati “Ubu Umunyarwanda azajya ashobora kugura inzu ndetse anishyure make ku kwezi akoresheje serivisi za MERGIMS.”

Amwe mu makompanyi akomeye ku Isi yemera ikoreshwa rya Bitcoin, arimo Amazon (iguriro ryo kuri Internet rikomeye ryo ku Isi ), Apple ( ikora ibikoresho by’ikoranabuhanga ikanacuruza indirimbo), WordPress.com ( ikora ibijyanye n’imbuga za internet), CVS ( Farumasi ikomeye muri Amerika), iduka ry’imyenda mpuzamahanga Victoria’s Secret, PayPal / Ebay n’andi menshi.

Abifuza kumenya andi makuru kuri iyi sosiyete basura urubuga rwa internet rwabowww.mergims.com cyangwa se facebook.com/mergims.

Market Merger Ltd ifite abakozi bazobereye iby'ikoranabuhanga
Market Merger Ltd ifite abakozi bazobereye iby'ikoranabuhanga