00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Starlink ya Elon Musk yagejeje ibikorwa byayo muri Kenya

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 21 July 2023 saa 11:23
Yasuwe :

Ikigo gitanga internet cy’umuherwe Elon Musk, Starlink cyatangije ibikorwa byacyo muri Kenya mu rugamba rwo kugeza internet ku baturage benshi muri icyo gihugu.

Iyi sosiyete yahise inashyiraho ikigo cyitwa Karibu Connect gishinzwe gukwirakwiza internet yayo muri Kenya, yiyemeza guha abanya-Kenya internet yihuta.

Ibikorwa byo kugeza internet ya Starlink ku muturage muri Kenya bizajya byishyurwa $628, hiyongereho $21.88 yo kuzana ibikoresho bikagera muri Kenya mu gihe buri kwezi uwahawe iyo internet azajya yishyura ifatabuguzi rya $45.89.

Starlink muri Kenya ije guhangana n’ibindi bigo bikomeye bitanga internet nka Safaricom, Jamii Telecommunications Limited na Zuku.

Muri Afurika y’Iburasirazuba, Kenya ibaye igihugu cya kabiri Starlink igezemo nyuma y’u Rwanda.

Starlink yatangije ibikorwa byayo muri Kenya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages