00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Telefone ya Trump yasanzwe yariganye iya HTC

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 12 June 2026 saa 03:39
Yasuwe :

Telefone ya T1 Phone yamuritswe na Trump Mobile yongeye guteza impaka nyuma y’uko isesengura rigaragaje ko imbere mu byuma biyigize isa hafi ijana ku ijana na HTC U24 Pro.

iFixit, izwi mu gusuzuma ibikoresho by’ikoranabuhanga, yafashe T1 Phone irayisuzuma iyigereranya na HTC U24 Pro. Iyi sosiyete yakoresheje ibyuma bya CT scanner, isenya izo telefone zombi, ndetse inagerageza gushyira ibice bya HTC mu gikanka cya T1 Phone, isanga bishobora gukora nk’uko bisanzwe.

Ibyavuye muri iri sesengura byagaragaje ko izi telefone zombi zifite ibice byinshi bihuriyeho, birimo imiterere y’inyuma, ibyuma by’imbere, umwanya wa écouteur ndetse n’ahashyirwa microSD card.

Hari utuntu duke twagaragaye dutandukanye. Flash ya camera yimuwe gato, umwanya w’indangururamajwi urahindurwa, mu gihe chip ibika amakuru ya T1 Phone yatanzwe na Micron, iya HTC U24 Pro ikaba yarakozwe na SK Hynix. Bateri ya T1 Phone na yo ngo ni nini ho gato kandi yakorewe muri Philippines.

Urubuga rwa T1 rwigeze kuvuga ko ari telefoni “yakorewe muri Amerika”, nubwo isesengura rishya rigaragaza ko ifitanye isano ya hafi cyane na HTC U24 Pro, telefoni y’uruganda rwo muri Taiwan.

Byatahuwe ko telefoni za Trump zakozwe higanywe iza HTC
Izi telefoni zombi zitandukanira ku mwanya wa camera gusa n'utundi tuntu duke ahandi hose ni zimwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages