Huawei yahisemo gukora Operating System yayo yise ‘Harmony OS’ nyuma y'uko muri Gicurasi 2019 Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziyikomanyirije, ubu telefone zayo zikaba zitemerewe gukoresha Android.
Izingiro ry’ikibazo cya Amerika na Huawei ni uko iki gihugu cy’igihangange ku Isi cyagaragaje impungenge zo kuba u Bushinwa (aho Huawei ibarizwa) bushobora kwifashisha ibikoresho byayo mu kuneka ibihugu n’ibigo bitandukanye.
Mu kiganiro iyi sosiyete yakoze ku wa 10 Nzeri yavuze ko iri kureba uburyo telefone zayo zose zatangira gukoresha iyi porogaramu ya Harmony OS bitarenze mu 2021.
Umuyobozi ushizwe abakiliya muri Huawei, Richard Yu Chengdong, yavuze ko iyi Operating System yarangije gufungurirwa abandi bakora porogaramu nto kugira ngo bakore izijyanye nayo.
BBC ivuga ko iyi Operating System izatangira gushyirwa muri telefone mu Ukuboza ariko ikazamurikwa ku mugaragaro mu Ukwakira 2021.
Ku ikubitiro yari yabanje gushyirwa mu bindi bikoresho by’ikoranabuhanga bikorwa na Huawei, nk’amasaha agezweho na televiziyo, mu minsi iri imbere izashyirwa no muri telefone.





Ibitekerezo 0