00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Threads yashyizeho uburyo bwo kohererezanya ubutumwa kuri mudasobwa

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 6 May 2026 saa 07:39
Yasuwe :

Threads, urubuga nkoranyambaga rwa Meta, rwatangije uburyo bwo kohererezanya ubutumwa ku rubuga rwarwo rwa internet [web platform], bwemerera abayikoresha kuganira umuntu n’undi cyangwa mu matsinda bakoresheje mudasobwa zabo.

Connor Hayes, ukuriye Threads, yatangaje ko uburyo bwo kohererezanya ubutumwa kuri mudasobwa ari cyo kintu abakoresha uru rubuga basabye cyane nyuma y’uko iki kigo gitangije ubu buryo kuri telefoni muri Nyakanga mu 2025.

Ubu Threads kuri mudasobwa ifite igice cyo kohereza ubutumwa [messages tab], ahagaragara ubutumwa bw’abasabye kuba incuti zawe [requests section], ndetse n’uburyo bwo gushakisha [search function].

Kuva uru rubuga rwatangizwa mu 2023, kohererezanya ubutumwa byabaye igice cy’ingenzi cyane mu mikoreshereze yarwo.

Meta yatangaje ko uburyo abakoresha uru rubuga bohererezanya ubutumwa bwiyongereyeho 30% buri cyumweru kuva uyu mwaka watangira, aho kugeza ubu impuzandengo igeze ku butumwa bwite bugera kuri miliyoni 350 bwoherezwa buri cyumweru.

Kugira ngo ikomeze guhangana ku isoko, Threads iherutse gutangiza uburyo bwo kuganira imbonankubone [Live Chats], akaba ari umwihariko abandi bahanganye badafite. Ibi bituma habaho ibiganiro biba ako kanya mu gihe cy’ibikorwa runaka biri kuba.

Abantu bagera ku 150 bashobora kohererezanya ubutumwa, amafoto, ndetse n’utumenyetso tugaragaza amarangamutima [emoji reactions] icyarimwe mu kiganiro kimwe.

Iyo uwo mubare wuzuye, abandi bakoresha uru rubuga bashobora gukomeza kureba ibiganiro no kugaragaza amarangamutima yabo gusa bameze nk’indorerezi [spectator mode]. Ibi bigaragaza ko Threads iri gushyira imbere cyane uburyo bwo kuganira imbonankubone nk’ikintu cy’ibanze.

Threads yashyizeho uburyo bwo kohererezanya ubutumwa kuri mudasobwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages