Aba banyeshuri bibumbiye mu Muryango uhuza abiga ikoranabuhanga witwa ’Broadcasters of Information, Communication and Technology (BICT). Bafite intego yo gukwirakwiza ikoranabuhanga ku bantu bose, watangijwe na Uzaruharanira Marc muri Nzeri 2016.
Nyuma waje kwaguka ugezwa ku banyeshuri bose biga ikoranabuhanga ndetse batangira gutegura imishinga itandukanye igamije impinduka za rusange.
Abitabiriye Transform Africa yabereye i Kigali kuva ku wa 10 kugeza ku wa 12 Gicurasi 2017, barimo Umuyobozi wa BICT, Uzaruharanira Marc n’abandi bagize komite barimo Byiringiro Consolatrice, Mutabazi Patrick, Uwayo Magnifique Odille na Dieudonné Dusabimana. Aba bose banyuzwe n’uko ikoranabuhanga ryahawe intebe ndetse ryitezweho kongera ubukungu bw’u Rwanda na Afurika yose.
Uyu Muryango watangiye ibikorwa birimo gufasha abanyeshuri bafite ibibazo bya mudasobwa ku buntu no kwigisha urubyiruko kuribyaza umusaruro mu iterambere rusange ry’igihugu.
Uzaruharanira yatangaje ko bagiye gushyira imbaraga mu mishinga mito n‘iminini bafite irimo imurikabikorwa rizahuza abanyeshuri biga ikoranabuhanga ndetse no gutegura imishinga itatu izafasha abantu bose kwibona mu ikoranabuhanga. Iyi izamurikwa muri Transform Africa y’umwaka utaha.
BICT imaze amezi asaga umunani itangiye ibikorwa byayo yatangiye gushimirwa intambwe imaze gutera. Abashoramari n’inararibonye mu ikoranabuhanga barimo Umuyobozi Ushinzwe Iterambere rya Afurika mu Kigega cy’Imari ku Isi (IMF), Monique Newiak; Umuyobozi muri Microsoft, Frank McCosker na Regis Rugemanshuro uyobora Ikigo cy’Ikoranabuhanga ‘BK TecHouse’, bashyigikiye imishinga abo banyeshuri ba BICT bafite, iteza imbere Afurika.
Abibumbiye mu Muryango BICT bagaragaza ko bagihura n’imbogamizi zirimo kutagira ibikoresho bihagije, n’ibihari birimo za mudasobwa zifite ubushobozi budahagije ugereranyije n’ibikeneye gukorwa.
Indi nzitizi ni ijyanye no kutagira inzu ibafasha gukora ubushakashatsi, binatuma ikoranabuhanga ryabo ridasakazwa mu Banyarwanda bose.



















TANGA IGITEKEREZO