00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Trump yashyizeho itsinda rishinzwe politiki ya ‘Super Intelligence’ muri Amerika

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 5 October 2026 saa 08:26
Yasuwe :

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko yashyizeho itsinda rishinzwe guhuza no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma mu bijyanye n’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano rya ‘Super Intelligence’.

Iri tsinda ryiswe ’Super Intelligence Force’ rizayoborwa n’Umuyobozi w’Urwego rw’Ubutasi rwa Amerika (DNI), Jay Clayton.

Mu barigize kandi harimo kandi Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Ubucuruzi, Andrew Ferguson, n’abandi bayobozi bakuru muri Minisiteri y’Ingabo n’Urwego rushinzwe abakozi ba Leta.

Trump yatangaje ko iri tsinda rizajya rimurikira ibikorwa byaryo Perezida ndetse n’Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida, Susie Wiles.

Rizakorana n’inzego za Leta, sosiyete zikora ikoranabuhanga, imiryango iharanira inyungu rusange, amadini ndetse n’abafite ibikorwaremezo by’ingenzi byifashishwa mu iterambere ry’ubwenge buhangano.

Iri tangazo rije nyuma y’uko tariki ya 29 Nzeri 2026 Trump ashyize umukono ku iteka risaba inzego za Leta gukoresha ‘SI’ cyangwa Super Intelligence mu nyandiko no ku mbuga za Leta, aho gukoresha AI.

Trump yavuze ko iri tsinda rigamije gufasha Amerika gukomeza kugira uruhare rwa mbere mu iterambere ry’iri koranabuhanga.

Icyakora, impinduka yo kuva kuri AI ikajya kuri SI byakuruye impaka, aho bamwe mu bahanga bavuga ko iri zina rishobora guteza urujijo kuko ’Super Intelligence’ isobanura ikoranabuhanga rya AI riri ku rwego rwo hejuru kurushaho.

Itangazwa ry’iri tsinda rije mu gihe abayobozi bakomeye mu bigo bifite AI birimo OpenAI na Anthropic, bakomeje gusaba ko hashyirwaho uburyo bwo kugenzura ikoreshwa ry’iri koranabuhanga.

Donald Trump ushyigikiye ko umuvuduko w'iterambere rya AI wongerwa, yayihinduriye izina, ayita SI (Super Intelligence)
Jay Clayton yagizwe Umuyobozi w'itsinda rishinzwe kugenzura politiki ya Amerika kuri AI

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages