Inzobere akaba n’umushakashatsi mu by’umutekano w’ikoranabuhanga, Victor Gevers aherutse gutangaza ko yagerageje imibare y’ibanga ikoreshwa na Perezida Trump kuri Twitter, akaza kuyivumbura akayinjiramo.
Victor Gevers yavuze ko yasanze Trump akoresha umubare w’ibanga ‘maga2020!’, ujyanye n’intero Trump n’abamushyigikiye bari gukoresha biyamamaza mu matora azaba mu byumweru bibiri biri imbere.
Uwo mugabo avuga ko yagerageje imibare y’ibanga ine yose yanga, uwa gatanu akaba ariwo ukunda.
Ubuvugizi bwa Twitter bwatangarije ikinyamakuru The Verge ko nta muntu bigeze babona wagerageje kwinjira muri konti ya Trump, bityo ko ibyo Gevers yavuze nta shingiro.
Yagize ati “Nta kimenyetso na kimwe gishimangira ibyo avuga. Twafashe ingamba zikomeye ku bantu bakomeye bo muri Amerika bafite aho bahuriye n’amatora haba muri Guverinoma n’abandi.”
Ishami rishinzwe itangazamakuru muri Perezidansi ya Amerika naryo ryatangaje ko ayo makuru ku kwinjirira konti ya Trump ari ibinyoma.
Ikinyamakuru Vrij Nederland cyatangaje ko atari ubwa mbere Gevers yigamba kwinjira muri konti ya Perezida Trump, kuko ngo no mu 2016 we na bagenzi be babiri bayinjiyemo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!