Inteko Ishinga Amategeko izatora iri tegeko rigamije kurwanya ibibazo biterwa no kunanirwa kuryama, kubera izo mbuga biba ku bavutse nyuma ya 2012 gukoresha imbuga nkoranyambaga.

U Bugereki bwiyongereye ku bihugu byinshi biri gutera iyi ntambwe, aho nko muri Australia hafunzwe konti hafi miliyoni eshanu z’abana bari munsi y’imyaka 16.

U Bufaransa na bwo bwizeye kuzaba bwemeje iri tegeko bitarenze umwaka w'amashuri wa 2026/2027.

Ubushakashatsi bwerekana ko abantu 79% ku mugabane w’u Burayi, bashyigikiye ko abari munsi y'imyaka 16 bakumirwa ku mbuga nkoranyambaga.

Ababyeyi bafite abana bari munsi y'imyaka 18 ni bo bashyigikiye iki gitekerezo cyane. Imibare yihariye yerekana uko iki gitekerezo cyishimiwe ku rugero rwa 76% mu Bwongereza, 74% mu Budage, 70% mu Butaliyani, 68% muri Espagne na 53% muri Pologne.

Nubwo gishyigikiwe cyane, haracyari ugushidikanya gukomeye. Mu Bwongereza, abantu 54% ntibizera ko iri tegeko rizakora, muri bo 46% bakaba abarishyigikiye.

Abantu bangana na 53% muri Espagne na 61% mu Butaliyani bizera ko ubwo iri tegeko rizemezwa rizatanga umusaruro.

U Bugereki buri gusaba Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi gushyiraho amategeko ahuriweho bitarenze mu mpera za 2026, no gutunganya uburyo bw'ikoranabuhanga buhamye bwo kugenzura imyaka y'abakoresha internet bitarenze 2027 kugira ngo harindwe abato.

Abana bo mu Bugereki bari munsi y’imyaka 15 bagiye gukumirwa ku mbuga nkoranyambaga
Abana bo mu Bugereki bari munsi y’imyaka 15 bagiye gukumirwa ku mbuga nkoranyambaga