Icyogajuru GSAT 6A cyoherejwe mu kirere tariki 29 Werurwe 2018, aho cyagombaga kugira uruhare mu migendekerere myiza y’itumanaho mu bice bitandukanye by’u Buhinde mu gihe cy’imyaka 10.
Nk’uko byatangajwe n’umwe mu bayobozi ba ISRO ariko nyuma y’iminsi ibiri gusa, iki cyogajuru nticyongeye kohereza amakuru ku isi, ndetse kugeza ubu icyabiteye ntikiramenyekana.
Nk’uko Indian Times yabitangaje, ubusanzwe itsinda rishinzwe kugenzura icyogajuru riri ku butaka ribasha kubona ibimenyetso ko hari ikitagenda mbere y’uko gihagarika gutanga amakuru. Ibi ariko siko byagenze kuri GSAT 6A, ari nayo mpamvu bigoye kuba bayisubiza ku murongo.
Icyogajuru GSAT 6A cyatwaye miliyoni 10 z’amadolari, cyakozwe kugira ngo kigeze itumanaho mu bice byitaruye, ryaba irikorwa n’abasivili, abasirikare ndetse n’abari mu nzego za leta.



















TANGA IGITEKEREZO