Ibi ngo biri mu rwego rwo gukaza ingamba zigamije gukumira iterabwoba, binyuze mu kurushaho kugenzura serivisi zitangirwa kuri Internet.
Ikigo gishizwe kugenzura itangazamakuru mu Burusiya, Roskomnadzor, cyashyize hanze ibaruwa igenewe Pavel Dourov, Umurusiya washinze Telegram , aho bamusabaga gutanga amakuru cyangwa se uru rubuga nkoranyambaga rugahagarikwa muri iki gihugu.
Nk’uko 7 Sur 7 yabyanditse, ngo impamvu n’uko bigoye kugenzura amakuru ahererekanywa kuri Telegram bitewe n’imiterere yayo, kandi usanga abenshi mu bayikoresha ari abatavuga rumwe na Leta y’u Burusiya bakumirwa cyane mu bindi bitangazamakuru.
Mu 2013 nibwo Pavel Dourov yatangije urubuga rwa Telegram mu Burusiya, rusanzwe rufite umwihariko w’uko amakuru ahererekanywa aba ariho urufunguzo, ku buryo uwo atagenewe bitamworoherea kuyafungura.
U Burusiya bushinja Telegram kuba yifashishwa n’abiyahuzi mu gutegura no gukora ibikorwa by’iterabwoba hirya no hino ku isi.



















TANGA IGITEKEREZO