Mu bihe bitandukanye ibigo bikora ubushakashatsi mu isanzure byagiye bigaragaza ko hari ibibuye (Asteroids) bishobora kuzagonga Isi, harimo n’icyitwa 2019 XO1, ikigo cya Nasa giherutse gutangaza ko ku bw’amahirwe cyahushije Isi ku wa 13 Ugushyingo 2019.

Umukozi wa Roscosmos yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abarusiya ko impamvu y’iki kigo kigiye kujyaho ari ukugira ngo kigenzure by’umwihariko ibijyanye n’ibibuye bishobora kugonga Isi.

Umukozi muri Roscosmos, Igor Bakaras, yavuze ko inshingano z’iki kigo kigiye gutangizwa azaba ari ukugenzura ikintu cyose gishobora kugonga Isi.

Yagize Ati “Mu rwego rwo gushyiraho uburyo bwo kugenzura imikorere n’amakuru hagamijwe umutekano w’imirimo ikorerwa mu isanzure hafi y’Isi, turateganya kumurika ku mugaragaro ikigo (Russina Center for Small Celestial Bodies), kizaba gifite inshingano zo kugenzura ibiri mu isanzure bisatira Isi”.

Bakaras yongeyeho ko kugira ngo uyu mugambi ugerweho hagikenewe gukora ubushakashatsi.

Ati “Mbere y’uko u Burusiya bwashwanyaguza ibibuye biteye impungege, buzakenera gukora ubushakashatsi bwinshi”.

Kuri ubu mu Burusiya hari gukorwa ubushakashatsi ku buryo bwose bwakwifashishwa ngo ibi bibuye bituritswe cyangwa biyobywe, burimo gukoresha icyogajuru, gukoresha imirasire y’izuba cyangwa uburyo bwo guturitsa buzwi nka ‘Rocket engine’.

Ubushakashtsi butandukanye bwagiye bugaragaza ko hari ibibuye bine bishobora kuzagonga Isi mu bihe bitandukanye birimo 2014 Jo25 gishobora kugonga Isi mu 2027, hakaba 2014 AG5 gishobora kuzagonga Isi mu 2040, 99942 Apophis gishobora kuzagonga Isi mu 2068 na 101955 Bennu gishobora kuzagonga Isi mu 2182.

U Burusiya buratekereza uko bwashwanyuza ibibuye bishobora kugonga Isi
U Burusiya buratekereza uko bwashwanyuza ibibuye bishobora kugonga Isi