Igice cy’ingenzi cy’iki cyanya cyitwa Beijing Satellite Town giteganyijwe kuzura mu gice cya kabiri cy’umwaka wa 2026, kikazaba kiri ku buso bwa metero kare ibihumbi 540.
Giherereye mu gace ka Yongfeng, mu Karere ka Haidian, i Beijing, hegeranye n’umujyi w’ikoranabuhanga ry’isanzure w’u Bushinwa [China Aerospace City].
Intego ni uguhuriza hamwe abakora ibyogajuru, ababikoresha, ndetse n’ibigo by’ikoranabuhanga kugira ngo ibikorwa byo kubaka, kugerageza, no kohereza ibyogajuru mu isanzure byihute, bihenduke kandi bikorwe vuba.
Byitezweho ko uyu mujyi uzihutisha icyerekezo cy’u Bushinwa mu bijyanye n’iterambere ry’uru rwego, ibikorwa bijyanye no gukora ibyogajuru bigendera hafi y’isi gutunganya amakuru hifashishijwe isanzure, internet ikomoka ku byogajuru, ndetse n’ikoranabuhanga ryisumbuye rya 6G byaguke vuba.
Uyu mushinga uje mu gihe ibikorwa by’ubushakashatsi mu isanzure mu Bushinwa bitagikorwa na leta gusa. Ibigo byigenga biri gukura cyane kuko ubu byihariye 60% by’ibyogajuru byose byoherezwa mu isanzure muri iki gihugu.
Binyuze mu guhuriza abahanga n’amafaranga muri uyu mushinga mushya, u Bushinwa buteganya kwihutisha gahunda zo guhanga ibishya no kwagura uru rwego nk’uko bwabikoze mu nzego z’ibijyanye n’ibikoresho by’ikoranabuhanga, inganda n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!