Raporo igaragaza imodoka u Bushinwa bwagurishije mu mahanga hagati ya Mutarama na Werurwe uyu mwaka, yerekana ko icyo gihugu cyagurishije imodoka miliyoni 1.07, zikaba zariyongereye ku kigero cya 58% ugereranyije n’izagurishijwe mu gihe nk’icyo mu mwaka ushize.
Muri aya mezi atatu ya mbere ya 2023, u Buyapani bwari busanzwe bufite umwanya wa kabiri ku Isi, bwagurishije imodoka 954,185.
Mu mwaka ushize nibwo u Bushinwa bwaciye ku Budage, bufata umwanya wa kabiri mu bihugu byohereza mu mahanga imodoka nyinshi.
Imibare igaragaza ko ubwiyongere bw’imodoka u Bushinwa bwagurishije, bwaturutse ku mubare w’abantu benshi bari kugura imodoka zikoresha amashanyarazi hirya no hino ku isi n’ubwinshi bw’imodoka icyo gihugu cyohereje mu Burusiya.
Imodoka zikoresha amashanyarazi zingana na 380,000 nizo u Bushinwa bwagurishije muri ayo mezi atatu, zikaba zihariye 40 % by’izo bwagurishije muri icyo gihe cyose.
Uruganda rwa Tesla, ishami ryo mu Bushinwa, nirwo rwagurishije imodoka nyinshi kuko zingana na 90,000 nk'uko Russia Today yabitangaje.
Imodoka u Bushinwa bwagurishije mu Burusiya zikubye gatatu muri aya mezi atatu ya mbere ya 2023 ugereranyije n’umwaka wabanje, aho bwagurishijeyo imodoka 140,000. Byatumye u Burusiya buba igihugu cya mbere u Bushinwa bwacurujemo imodoka nyinshi ku Isi muri ayo mezi.






Ibitekerezo 0