‘Chips’ ni udukoresho tw’ikoranabuhanga duto dukora nk’ubwonko bwa mudasobwa cyangwa ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga. Zifasha ibi bikoresho gusesengura no gutunganya amakuru no gufata ibyemezo.
Amabwiriza Nvidia ikekwaho kutubahiriza abuza ibigo byo mu Bushinwa n’ibyo mu bindi bihugu bicuruzayo gukorera mu mucyo aho guhanika ibiciro, kubuza abo mucuruza bimwe gukora n’ibindi.
Urugero niba ikigo ari cyo gifite ibicuruzwa runaka cyonyine cyangwa kibikora ku bwinshi kurusha ibindi, kuzamura ibiciro cyishingikirije ko nta handi byakurwa bifatwa nko kutubahiriza amategeko.
Kuko Nvidia ari cyo kigo kiyoboye mu bucuruzi bwa ‘chips’, bikekwa ko iki kigo cya Amerika gishobora kuba cyaritwaye nabi gishaka kwiharira isoko ry’utu twuma tw’ikoranabuhanga.
Aya makuru aje mu gihe kuri uyu wa 15 Nzeri 2025, abahagarariye Amerika n’u Bushinwa bari ku munsi wa kabiri w’ibiganiro by’ubucuruzi i Madrid muri Espagne, bigamije kurangiza intambara y’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi bikomeye ku Isi.
U Bushinwa ntibwatangaje uburyo Nvidia yaba yararenze kuri ayo mategeko, ariko rwavuze ko iperereza rizakomeza.
Ni mu gihe Nvidia yo yavuze ko yubahiriza amategeko asabwa yose kandi izakomeza gufatanya n’inzego za leta zibishinzwe mu guyubahiriza no kuyakomeza.
Nyuma y’ibyo biganiro byabereye i Madrid, Perezida wa Amerika Donald Trump yatangaje ko bagiranye amasezerano n’u Bushinwa, ajyanye n’uburyo TikTok itahagarikwa muri Amerika.
Ni nyuma y’uko bitangajwe ko uru rubuga nkoranyambaga rwari rugiye guhagarikwa muri Amerika, mu gihe rutabonye umuguzi wo muri iki gihugu.
Ibiganiro by’ubucuruzi byayobowe na Minisitiri w’Imari n’igenamigambi wa Amerika Scott Bessent hamwe na Minisitiri w’Intebe Wungirije ushinzwe Imari mu Bushinwa He Lifeng.
Bessent yashimangiye ko ibyo biganiro byatanze umusaruro, arakomeza ati “Twagiranye ibiganiro byiza cyane, ndetse tuzakomeza kuganira ku ngingo ya TikTok, ubwo tuzongera guhurira mu bindi biganiro nk’ibi bizabera ahandi mu mezi ari imbere.”
U Bushinwa bwatangije iperereza kuri Nvidia mu Ukuboza umwaka ushize, ibyafashwe nk’ihangana ryeruye hagati y’iki gihugu na Amerika ku isoko rya ‘chips’ za mudasobwa.
Ahanini byari binatewe no kuba Amerika yari yarashyizeho amabwiriza abuza kugurisha bimwe mu bicuruzwa byayo by’ikoranabuhanga, birimo na chips zigezweho, ku bigo byo mu Bushinwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!