00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda na Tanzania ni byo byashoboye kubahiriza igihe cy’isakazamashusho ya Digital

Yanditswe na

Cyprien Niyomwungeri

Kuya 17 June 2015 saa 07:57
Yasuwe :

U Rwanda na Tanzaniya ni byo bihugu byonyine bya Afurika byashoboye kubahiriza igihe cyagenwe n’Umuryango nyafurika w’itumanaho “Africa Telecommunications Union (ATU)” mu kuva mu buryo bwa cyera bw’isakazamashusho buzwi nka “Analogue” byinjira mu buryo bugezweho bwa “Digital”.

Nk’uko The East African yabitangarijwe n’ihuriro Nyafurika ry’ATUmanaho (ATU), ibihugu bibiri byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba ni byo byahize ibindi mu kwinjira mu buryo bw’amashusho ya Televiziyo bugezweho buzwi nka Digital.

ATU yavuze ko amakuru yizewe bafite kugeza ubu ari uko ibihugu by’u Rwanda na Tanzania byarangije kuzimya Televiziyo zose zo mu buryo bwa kera bw’amashusho bwa “analogue”. Ibirwa bya Mauritius na byo byamaze gutangaza ko byiteguye kuba byiyongereye kuri ibi bihugu kuwa 17 Kamena.

Inama y’ihuriro mpuzamahanga ry’itumanaho (ITU) yabereye i Geneva mu 2006 yashyizeho kuwa 17 Kamena nk’itariki ntarengwa ku bihugu bya Afurika, u Burayi na Aziya yo kuva mu buryo bwa “analogue” bijya muri Digital.

Muri Werurwe 2014 ni bwo Tanzaniya yarangije gushyira mu bikorwa iyo gahunda yo kujya mu ikoranabuhanga ry’isakazamashusho rigezweho rya “Digital”, u Rwanda rubigeraho muri Nyakanga 2014. Kenya yabigezeho muri Gashyantare 2015 ariko ntiremezwa na ATU.

Igihugu cya Uganda kirateganya kuba cyinjiye mu buryo bw’amashusho ya Digital muri uku kwezi n’aho u Burundi bwo ntiburatangira ndetse ntiburabasha no kubona ibikoresho byabugenewe, icyakora Banki y’Abashinwa ikora ubucuruzi bwo kohereza ibicuruzwa mu mahanga no kubivanayo yateye inkunga ya miliyoni 40 z’amadorali zizafasha mu mikoranire hagati ya StarTimes n’ikigo cy’u Burundi cy’Itangazamakuru nubwo imvururu zikiri imbogamizi.

Ihuriro Nyafurika ry’ATUmanaho (ATU) ryavuze ko ubukungu, imyumvire y’abaturage n’ubushake bwa Guverinoma n’abikorera ku giti cya bo byabaye imbogamizi muri politiki yo kujya mu buryo bwa Digital.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages