Uyu mushinga wo gushyiraho iki kigo uje nyuma y’aho hari ibigo byagabweho ibitero by’ikoranabuhanga.
Nk’uko The New Times yabitangaje, Minisitiri Nsengimana yagize ati “Turi gukora ibintu bitandukanye mu kurwanya ibyaha by’ikoranabuhanga, muri byo hazashyirwaho ikigo kihariye cyo kubirwanya.”
Asobanura ko iki kigo nikimara gushyirwaho kizaba gifite ibikoresho n’ikoranabuhanga ryo guhangana n’ibyaha nk’ibi. Byongeye kandi icyo kigo kizaba gikorana n’ibindi bihugu muri urwo rugamba na byo biri kurwana kuko ibi byaha ari ndengamipaka.
Umwaka ushize agatsiko k’abajura kagizwe n’Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga kateguye umugambi wo kwiba amafaranga hakoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga kakavana muri banki yo mu gihugu amadorali ya amerika ibihumbi 700. Ariko Polisi yatangaje ko yatahuye uwo mugambi ataribwa.
Ikindi gitero cy’ikoranabuhanga cyamenyekanye ni icy’ ibihumbi 516 by’amadorali ya Amerika (asaga miliyoni 370 Frw) byibwe byoherejwe kwishyurira abanyeshuri 14 b’Abanyarwanda biga muri Nigeria. Ibi byagaragajwe na Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2013/2014.
Ikigo cy’ikoranabuhanga cyitwa Serianu cyasohoye raporo mu kwezi gushize abahanga bagaragaza ko ibyaha by’ikoranabuhanga byiyongera bitewe no kutamenya ku ibigo, no kudashora imari mu kurinda ibyo byaha muri Afurika.
Igaragaza ko ibyaha by’ikoranabuhanga byiyongereye muri Afurika, byayitwaye miliyoni ebyiri z’amadolari muri 2016.
Mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba u Rwanda ruherereyemo, Kenya yibasiwe cyane, ibyaha by’ikoranabuhanga byayihombeje agera kuri miliyoni 171 z’amadolari y’Amerika, Tanzania ( miliyoni 85$) naho ibigobyo muri Uganda bihomba miliyoni 35 $.
Iyo raporo yerekanwa ko 93% by’ibigo byo muri Afurika byagenzuwe bihura n’ibitero by’ikoranabuhanga, mu gihe uburyo bwo kubirwanya bukri hasi. Ibigo bimwe biranaterwa bikaryumaho mu kurinda izina ryabyo.



















TANGA IGITEKEREZO