00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ericsson igiye gufasha u Rwanda kwihutisha iterambere ry’ikoranabuhanga

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 6 March 2015 saa 02:56
Yasuwe :

Guverinoma y’u Rwanda yasinyanye amasezerano n’ikigo mpuzamahanga cy’ikoranabuhanga Ericsson kugira ngo iyifashe mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya Smart Rwanda igamije kwihutisha icyerekezo cy’u Rwanda mu kuba igihugu gifite ubukungu bushingiye ku bumenyi ndetse no kurushaho kuba igicumbi cy’ikoranabuhanga mu karere.

Aya masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana mu nama mpuzamahanga yitwa ‘Mobile World Congress’ iri kubera i Barcelona.

Minisitiri Nsengimana yagize ati ko “Mu Rwanda dukomeje icyerekezo cyacu mu kuba igihugu gifite ubukungu bushingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga ndetse no kuba igicumbi cy’ikoranabuhanga mu karere. Ubu dufite intego ntabwo ari ugukoresha ikoranabuhanga gusa ahubwo ni ukurushaho gutanga serivisi nziza, guhanga akazi kenshi kimwe no guhindura ubuzima bw’Abanyarwanda no kuzamura ubukungu byihuse. Iki nicyo cyerekezo cya gahunda ya Smart Rwanda.”

Ubu bufatanye na Ericsson buzatanga umusaruro mu kuzamura ibikorwaremezo no kunoza za serivisi zitangwa cyane cyane izisabwa n’abaturage mu nzego za leta, ubuzima, ubucuruzi ndetse n’uburezi hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Perezida wa Ericsson muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, Fredrik Jejdling nawe yahamije adashidikanya ko iyi gahunda izihutisha iterambere ry’ikoranabuhanga mu Rwanda.

Smart Rwanda igamije gufasha igihugu kugera ku iterambere ry’ikoranabuhanga byihuse.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages