Ni amarushanwa yaberaga mu Mujyi wa Shenzhen mu Bushinwa, ahuriyemo amakipe 146 yaturutse mu bihugu 36 hirya no hino ku isi.
U Rwanda rwari ruhagarariwe n’abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda, ari nabo baje ku mwanya wa kabiri. Ni ubwa mbere u Rwanda rwari rwitabiriye aya marushanwa.
Aya marushanwa, Huawei ICT Competition, yatangiye kuwa 23 Gicurasi asozwa kuwa 28 Gicurasi 2023, nyuma y’amezi icyenda abayitabiriye bari mu myiteguro.
Itsinda ry’abanyeshuri b’abanyarwanda ryatsinze rigizwe na Minani Regis, Mugiraneza Magnifique na Mugisha Michael Fred.
Bwa mbere babanje guhatana n’abandi banyeshuri baturutse mu yandi mashuri makuru na kaminuza zo mu Rwanda, bakomereza ku mugabane wa Afurika ari naho baboneye itike ya nyuma ibageze muri aya marushanwa mu Bushinwa.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa, James Kimonyo, yitabiriye isozwa ry’aya marushanwa.
Yashimiye Huawei kuba itegura aya marushanwa agamije guteza imbere ikoranabuhanga.
Ati “Ndashimira Huawei ku bw’iki gikorwa cyiza kigamije kubera urugero no guha ubumenyi urubyiruko, hagamijwe guhangana n’ibibazo byugarije isi.”
Umuyobozi Mukuru wa Huawei mu Rwanda, Yang Sheng Wan, yashimiye aba banyeshuri b’abanyarwanda, avuga ko bigaragaza umusaruro w’aya marushanwa.
Ati “Aya marushanwa areba abanyeshuri bari muri Kaminuza hirya no hino ku Isi, akaba agamije guhuza amashuri, guverinoma n’abikorera mu kubaka irerero ry’abahanga. Muri aya marushanwa, Huawei isuzuma ubumenyi bw’abanyeshuri mu bijyanye n’ikoranabuhanga haba mu kubishyira mu ngiro mu rwego rwo guhanga udushya.”
Minani Regis uri mu itsinda ryari rihagarariye u Rwanda, yavuze ko bishimishije kuba baje ku mwanya wa kabiri nubwo bitari byoroshye.
Ato “Kubera inkunga twagiye duhabwa n’abarimu ndetse n’abandi bari badushinzwe, twiteguye bihagije kugeza tugeze kuri uru rwego.”
Mugiraneza Magnifique yavuze ko aya marushanwa yamuhaye umwanya wo kwerekana ubumenyi bwe mu ikoranabuhanga no gukorera hamwe nk’itsinda.
Ati “Nubwo byari bigoye, aya marushanwa yaduhaye ubunararibonye bwiza mu kwiyungura ubumenyi muri iyi isi iyobowe n’ikoranabuhanga.”
Abatsinze bahabwa ibihembo bitandukanye birimo ibikoresho by’ikoranabuhanga, amafaranga, amahirwe yo kubona imenyerezamwuga mu bigo bikomeye n’ibindi.
Huawei ifite intego zo gushinga ibigo bikorana n’amashuri bisaga 7000 hirya no hino ku Isi bitarenze mu 2026, bizajya bihugurirwamo abanyeshuri basaga miliyoni buri mwaka ku bijyanye n’ikoranabuhanga.
Mu myaka itandatu ishize nibwo Huawei yatangije amarushanwa nk’aya muri Afurika. Abitabira bagaragaza ubuhanga bwabo mu ikoranabuhanga rigezweho harimo gukora za porogaramu za mudasobwa, ubwenge bw’ubukorano (AI), isesenguramakuru n’ibindi.








Ibitekerezo 0