00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubugome ndengakamere bwakorewe ku Musozi wa Rugeshi w’i Nyabihu muri Jenoside

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 17 April 2026 saa 09:26
Yasuwe :

Umusozi wa Rugeshi uri mu Karere ka Nyabihu mu Ntara y’Iburengerazuba wanditsweho igitabo kigaragaza uburyo Abantu biyambuye ubumuntu Abatutsi bahigwa bukware muri Jenoside yakorewe Abatutsi, abandi bicwa nabi ariko abayirokotse ntibaheranwa.
Ni igitabo cyamurikiwe ku mugoroba w’itariki 16 Mata 2026 ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.
Kiri mu Cyongereza. Cyanditswe na Dr. Munyaneza Apollinaire warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi cyitwa ‘Rugeshi where the Humanity was Buried: (…)

Umusozi wa Rugeshi uri mu Karere ka Nyabihu mu Ntara y’Iburengerazuba wanditsweho igitabo kigaragaza uburyo Abantu biyambuye ubumuntu Abatutsi bahigwa bukware muri Jenoside yakorewe Abatutsi, abandi bicwa nabi ariko abayirokotse ntibaheranwa.

Ni igitabo cyamurikiwe ku mugoroba w’itariki 16 Mata 2026 ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.

Kiri mu Cyongereza. Cyanditswe na Dr. Munyaneza Apollinaire warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi cyitwa ‘Rugeshi where the Humanity was Buried: The Story of Resilience’.

Umusozi wa Rugeshi kigarukaho uri mu Karere ka Nyabihu, mu Murenge wa Mukamira ahahoze ari muri Komini Nkuli hari mu hari hatuye Abatutsi b’Abagogwe bishwe nabi.

Kigaragaza uburyo kuri uwo musozi Abatutsi batotejwe ndetse banicwa urupfu rubi harimo n’abo mu muryango w’umwanditsi kuko harokotse mbarwa nk’uko abigarukaho.

Ati “Mu muryango wanjye by’umwihariko twese twari 11 wongeyeho papa na mama kandi bose barishwe bicirwa rimwe nta n’umwe urokotse. Abari batarishwe mbere ya 1994 bose bishwe mu gitondo cy’itariki ya 7 Mata uwo mwaka indege ya Habyarimana yaraye ihanuwe.”

Agaragaza kandi uburyo yabashije kongera gushibuka amashami abyara abandi bana ariyubaka ariko n’uburyo abandi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri rusange bataheranwe.

Umwanditsi kandi agaragaza ko yanditse icyo gitabo ashaka kugaragaza neza amateka yanyuzemo kugira ngo hatagira uzayavuga uko atari kandi yari ahibereye ndetse ashishikariza abantu kugisoma.

Ati “Nashishikarikariza abantu kugisoma cyose ariko ingingo zikomeye abantu bakwibandaho ni ukureba ibice biivuga ku buryo abantu bakorewe ihohoterwa ry’indengakamere bahowe ubusa bazira uko baremwe. Harimo akandi igice cy’ubutwari abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma yaho bw’uko bazamutse bariyuka babasha gukomeza ubuzima nk’abandi Banyarwanda.”

Uyu mwanditsi usanzwe aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika agaragaza ko yabonaga hari amateka ashobora kugenda yibagirana ndetse harimo n’ibyo we ubwe yabonaga yigabirwa ahitamo kwandika kugira ngo n’abakiri bato bajye bamenya amateka y’ukuri atazibagirana.

Ati “Nk’uko Jenoside itagita imipaka y’imbibi z’ibihugu n’ingaruka zayo ntizigira imipaka mu bisekuru. Nubwo hari abatarayibayemo ariko ikomeje guhemberwa yakwambukiranya ibisekuru kandi umuti wo kubyirinda ni uko abantu bamenya impamvu muzi y’amateka kugira ngo nibabona ibisa na byo bishaka kuzamuka babyirinde.”

Umuyobozi wa AEGIS mu Rwanda, Munyentwali Alphonse, yashimye uburyo umwanditsi yagize umuhate wo kugaragaza ukuri kw’amateka ndetse ko ari umusanzu ukomeye mu rugendo rwo kwandika kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ruri kugenda rwaguka.

Ati “Iyi nkuru umwanditsi avuga muri iki gitabo igaragaza urugendo rwe n’abandi barokotse Jenoside muri rusange bataheranwe n’ibibazo bongera bakiyubaka. Iranasa n’inkuru y’u Rwanda kuko rwishwe n’abarwo rubura byinshi ariko rwarahagurutse rurongera rurarema.”

Igitabo ‘Rugeshi where the Humanity was Buried: The Story of Resilience’ kuri ubu kigiye gushyirwa no mu Kinyarwanda ndetse gitangire no kuboneka mu masomero atandukanye no kuri murandasi.

Igitabo Rugeshi where the Humanity was Buried The Story of Resilience cyagaragaje ubugome ndengakamere Jenoside yakoranywe i Nyabihu
Dr. Munyaneza Apollinaire agaragaza ko yanditse igitabo ashaka kugaragaza neza amateka yanyuzemo kugira ngo hatagira uzayavuga uko atari kandi yari ahibereye ndetse ashishikariza abantu kugisoma
Haganiriwe ku musanzu w'igitabo cya Dr. Munyaneza Apollinaire mu gusigasira amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Umuyobozi wa AEGIS mu Rwanda, Munyentwali Alphonse, yashimye uburyo umwanditsi yagize umuhate wo kugaragaza ukuri kw’amateka ndetse ko ari umusanzu ukomeye mu rugendo rwo kwandika kuri Jenoside
Umwanditsi Mukuralinda Gustave yashimye uburyo Dr. Munyaneza Apollinaire yanditse kuri Jenoside yakorewe Abatutsi
Munyanshoza Dieudonne yatanze ubutumwa bw'ihumure mu ndirimbo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages