Ku wa Kabiri w’iki Cyumweru, Microsoft yatangaje ibizaba bikubiye mu buryo bushya bwo gushakisha ibintu kuri murandasi aho abashakisha bakoresheje Bing bashobora kujya bagirana ikiganiro (chat) kuri urwo rubuga, bagasubizwa ibibazo kandi bakanabona ibisubizo bitandukanye byerekeranye n’ibyo bashakishije.
Microsoft yatangaje ko ibi bizajya bishobokera abakoresha Bing yifashisha ubushobozi bwa ChatGPT, porogaramu yakozwe na OpenAI hifashishijwe ubwenge buhimbano (AI) mu mushinga Microsoft yashoyemo akayabo ka za miliyari z’amadolari ya Amerika.
Ku wa Gatatu, Google imenyerewe cyane muri ibi bijyanye no gushakisha ibintu kuri internet, nayo yasobanuye uburyo igiye kujya yifashisha ubu buryo bukoresha bw’ubwenge bw’ubukorano; Artificial Intelligence (AI) ku buryo na yo izajya iha abantu amahirwe yo kuba babaza ibibazo bakabisubizwa mu buryo bw’ikiganiro, by’akarusho ikajya inatanga ibisubizo mu buryo bwa "bullet points" umuntu agahitamo ingingo abona ijyanye n’ibyo akeneye.
Uretse ibi bigo byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ikigo cyo mu Bushinwa kizwi cyane mu by’ikoranabuhanga, Baidu na cyo cyatangaje ko cyenda kugaragaza uburyo bwacyo bushya mu gutanga serivisi hifashishijwe ChatGPT nubwo kitasobanuye akantu ku kandi uko bizajya bikorwa.
Prabhakar Raghavan, umuyobozi mukuru wungirije muri Google, yavuze ko nubwo hari hashize imyaka 25 abantu bashakisha ibintu kuri urwo rubuga, ibintu bigiye gusa n’aho ari bwo tugitangira.
Ati "Nubwo tumaze imyaka 25 mu byo gushakisha, nababwira neruye ko inkuru yacu ari bwo igitangira."
Yavuze ko bafite udushya twinshi mu bijyanye no gushakisha amakuru kuri internet aho gahunda yifashisha ubwenge bw’ubukorano [Artificial Intelligence] igiye gushyira abantu igorora, ndetse yizeza ko abantu bahishiwe byinshi kuko ibyiza biri imbere.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!