00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko ikoranabuhanga rya Exuus ryabaye igisubizo ku bazigamaga amafaranga mu dusanduku

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 27 August 2018 saa 04:06
Yasuwe :

Muri 2016, nibwo ikigo gikora ibijyanye n’ikoranabuhanga EXUUS ku bufatanye na Access to finance Rwanda hamwe na Banki nkuru y’u Rwanda, batangije igikorwa cyo gushaka amakuru ku matsinda yo kuzigama no kuguriza hifashishijwe ikarita y’amatsinda (Savings groups map).

Icyo gihe, byari bigoye kumenya amatsinda yose ari mu gihugu n’uburyo akoramo. Muri 2017, nibwo ikigo EXUUS cyagize igitekerezo cyo gukora kuri SAVE (ikoranabuganga ryifashishwa n’amatsinda mu kubitsa no kugurizanya).

Muri Werurwe 2018, ku bufatanye nimiryango itari iya leta world vision na Care International, Exuus yatangije igerageza bwa mbere kuri iri koranabuhanga, hifashishijwe amatsinda 30 y’abanyamuryango 800 asanzwe agenzurwa niyo miryango.

Igihe igerageza ryatangiraga, byari bigoye ko abanyamuryango b’amatsinda basobanukirwa mbyimbitse iby’iri koranabuhanga dore ko abenshi muri bo aribwo bwa mbere bari bakoresheje telefoni zigendanwa. Bimwe mu bibazo bibazaga ni, ese amafaranga yacu iyo tuyabitse kuri telefoni ajyahe? Ubusanzwe ko tugurizanya amafaranga ari mu gasanduku kacu,ubu nituyakenera ari kuri telefoni tuzajya tubigenza gute? Impungenge zari zose…

Exuus ifatanije n’imiryango itari iya leta bakomeje gutanga amahugurwa kuri iri koranabuhanga hanerekanwa ahanini inyungu amatsinda azagira mu bijyanye n’umutekano w’amafaranga,kumenya amakuru y’ibiri kubera mwitsinda ukoresheje telefoni yawe gusa, kuba wakwizigama mw’itsinda niyo waba uri mu rugendo rwa kure no kuba amatsinda yahuzwa na banki,bityo bakabona inguzanyu ku buryo bworoshye.

Uwamahoro Rita,umukozi wa Exuus yemeza ko uko igerageza ryagiye rikomeza ari nako amatsinda yagiye arushaho gusobanukirwa iyi serivisi. Yagize ati “ Babikaga mu kajagari,rimwe na rimwe amafaranga akaba yaburirwa irengero bitewe nuko nta mutekano yabaga afite,bamaze kugerageza gukoresha iri koranabuhanga rero,bakabona amakuru y’amafaranga yabo bakoresheje telefoni, barabikunze cyane”

Umwe mu bayobozi b’itsinda, Niyigena Solange, yabwiye IGIHE ko abanyamuryango batagifata umwanya ngo bahure, ahubwo ko batanga imisanzu bifashishishije telefoni aho baba bari hose.

Yavuze kandi ko ‘mu kurasa ku ntego komite yabaga ifite akazi gakomeye ko kumenya umugabane wa buri munyamuryango ariko aho dutangirije ikoranabuhanga, umuntu ahita amenya umugabane n’inyungu”

Yanavuze ko mbere bajyaga bahura n’ibibazo by’abatumaga abandi, umusanzu ntibawutange, bikabyara impaka mu matsinda .Itsinda Niyigena ahagarariye, rimaze kugira ibihumbi 410 ryizigamye n’inguzanyo y’ibihumbi 300 ryatanze ryifashishije ‘SAVE’.

SAVE ifite uburyo butatu, bumwe bufasha imiryango kugenzura uko amatsinda akora ariryo SAVE web, irindi ryifashisha porogaramu ya telefoni zigezweho yitwa ‘SAVE Collector’ ari yo abakangurambaga bifashisha binjiza abanyamuryango mu matsinda. Hamwe niryo abanyamuryango bakoresha mu kubitsa no kugurizanya bifashishije telefoni ntoya zigendanwa,SAVE USSD.

Amatsinda akoresha iyi sisiteme ya SAVE ari nako akomeza gukoresha uburyo bwa kera yari asanzwe akoresha,bityo nyuma y’igerageza hakazabaho noneho guhindura burundu hagakoreshwa ikoranabuhanga gusa. Itsinda rimaze kubitsa amafaranga menshi hifashishijwe iri koranabuhanga ryabitse asaga 1,027,770frw abanyamuryango baryo bakaba barakoresheje iyi serivisi byibura inshuro 753.

Exuus irateganya ko nyuma y’igerageza rizarangira muri uku kwezi iri koranabuhanga ryagezwa no kubantu bose ku giti cyabo.

Bifashisha telefoni mu gutanga umusanzu mu matsinda
Mbere babikaga mu gasanduku bagaha imfunguzo abayobozi
Umukangurambaga araberaka uko bakoresha Telefoni bishyura umugabane
Umunyamuryango agiye gutanga umusanzu we akanda *777#

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages