00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko ikoranabuhanga ryifashisha ubwenge bw’ubukorano riri guhindura ubuvuzi bwa kanseri mu Rwanda

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 20 February 2023 saa 01:08
Yasuwe :

Mu myaka isaga 10 ishize, Dr Kingsley Ndoh yapfushije nyirasenge w’imyaka 51 azize kanseri, mbere yo gusuzumwa agasanganwa iyi ndwara. Yari afite ibimenyetso bikomeye cyane mu nda ariko muri Nigeria aho we na nyirasenge bavuka, ari naho yigiye ubuvuzi, uburyo bwo kwisuzumisha no gutahura kanseri y’amara bwari buhageze vuba.

Ndoh avuga ko ‘nyirasenge atigeze agira n’amahirwe yo gusuzumwa’ ari ho yaboneye ko ubuvuzi n’ubumenyi ku ndwara runaka bitagera ku baturage bose, bikaba umwihariko ku ndwara z’ibyorezo, iza karande ndetse no ku buvuzi muri rusange.

Iki kibazo ni imwe mu mpamvu zatumye Ndoh afata icyemezo cyo kwihugura cyane mu buvuzi bwa kanseri ajya kubyiga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Kaminuza ya Washington, akomeza amahugurwa y’igihe gito mu kigo kivura kanseri cya Fred Hutchinson Cancer Center.

Ati “Nashakaga gukorera ku rwego rwegereye abaturage”.

Ndoh yavuze ko gusoma igitabo cya Jerry Kaplan yise Humans Need Not Apply, byamuteye akanyabugabo k’uburyo ikoranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano rishobora kwifashishwa mu rwego rw’ubuvuzi.

Ati “Ubwo natangiraga gushaka amakuru yimbitse, nasanze ubwenge bw’ubukorano (AI) buri gukoreshwa cyangwa bwageragejwe mu nzego zitandukanye z’ubuzima, bwibanda cyane ku makuru y’abo mu burengerazuba bw’Isi atari ay’ahandi hantu nko muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara”.

Ndoh yasanze nubwo hari ikoranabuhanga ryakozwe, kurikoresha muri Afurika bitoroha kuko amakuru atandukanye nk’uko n’ubuvuzi bwaho butandukanye n’ubw’aho zakorewe.

Nyuma y’imyaka myinshi yo kubitegura, Ndoh yatangije ikoranabuhanga rikoresha ubwenge bw’ubukorano ryifashishwa mu buvuzi yise ‘Hurone AI’, rizifashishwa mu gutanga ubuvuzi bwa kanseri bwo ku rwego rwo hejuru.

Ati “Ubwo twatangizaga iri koranabuhanga, twashakaga kwibanda by’umwihariko ku guhangana n’ingaruka zituruka ku buvuzi cyangwa ku miti”.

Ndoh yakoze ubushakashatsi bwamutunguye cyane, aho yasanze mu myaka 20 ishize imiti yakozwe yo kuvura kanseri ikemezwa na FDA, abirabura bayigeragerejweho bari munsi ya 3%. Ibi bisobanuye ko ikigero cy’ingaruka iyo miti cyangwa ubuvuzi bigira ku birabura zitazwi.

Ndoh yakoze ubundi bushakashatsi bumwereka ko imwe mu miti ya kanseri y’ibere ihabwa abagore b’abanyamerika bakomoka muri Afurika itanga umusaruro n’ingaruka mbi cyane.

Ati “Kugerageza ibi byazamuye ibyiyumviro byanjye ku bwihutirwe dukeneye bwo gutangira gusobanukirwa neza amakuru y’abaturage atandukanye”.

Yakomeje avuga ko ikibazo gikomeye Afurika ifite ari ikinyuranyo kiri hagati y’abavura kanseri n’abarwayi bayifite.

Ubuke bw’inzobere

Uyu munsi hari umuganga umwe wa kanseri ku barwayi 187 muri Leta zunze Ubumwe za Amerika ariko muri Afurika yo munsi bw’ubutayu bwa Sahara, umuganga umwe abarirwa abarwayi 3000.

Abaganga bavura kanseri muri Afurika bafite imbogamizi y’akazi kenshi no kudahabwa ubufasha. Ndoh asanga ikoranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano (AI) rishobora kubyoroshya.

Ati “Iyo abarwayi basuzumwe, baba bashobora kugira ibindi bibazo biturutse ku miti cyangwa gucishwa mu cyuma, ariko ntibabasha kubona abaganga bavura kanseri kuko ari bake cyangwa bari kure. Ibi bisobanuye ko abarwayi batangira gushakira amakuru ahandi nko kuri Google, abavurisha ibyatsi cyangwa abavuzi gakondo”.

Ibi bigira ingaruka mbi, ibimenyetso bitari byitezwe cyangwa se gushyirwa mu bitaro.

Nyuma yo gukora ingendo z’ubushakashatsi mu Rwanda, Ndoh yumvise uburyo abarwayi, abaforomo n’abaganga bakora mu buryo butandukanye. Ibi bituma abarwayi bumva badakurikiranwa n’abaganga hanyuma n’abaganga ntibabashe gukurikirana abarwayi babo uko bikwiye.

Ati “Iyi niyo mpamvu Hurone AI ari ikoranabuhanga rikora mu bwoko bubiri. Ni urubuga rwo kuri Internet rufasha abaganga n’abaforomo kwinjizamo imyirondoro y’umurwayi n’ubuvuzi yahawe bigatuma bakurikirana umurwayi neza. Ku rundi ruhande, hari application ikoresha uburyo bwa USSD bifasha abarwayi guhabwa ubufasha badahuye na muganga, akaba ari ukugira ngo umuntu udafite telefoni ngendanwa abashe kubona amakuru”.

Iyo umurwayi amaze kwandikwa, abazwa ibibazo byerekeye ubuzima bwe n’uko ameze, ibisubizo atanze bigashyirwa mu byiciro by’uko uburwayi bwe bworoheje, buri hagati cyangwa bukomeye.

Ndoh ati “Imibare irakusanywa kugira ngo abaganga n’abaforomo bashobore kubona byoroshye uko abarwayi bameze kandi 70% by’ibibazo bishobora gukemurwa binyuze mu kwandika ubutumwa bugufi. Binasobanuye kandi ko umurwayi ashobora guhabwa ubufasha bwihuse”.

Hurone AI ituma abaganga n’abarwayi bagirana ibiganiro bihoraho mu buryo bworoshye binyuze mu kwandikirana ubutumwa bw’uko umurwayi amerewe, ibimenyetso afite ndetse n’ingaruka yagizweho n’imiti, agahita ahabwa ubufasha.

Binyuze kuri iyi application, abaganga babasha gutegura gahunda yihutirwa yo kuvura umurwayi mu gihe hari ingaruka zikomoka ku miti cyangwa ubuvuzi yahawe.

Iyo umurwayi agaragaje ibimenyetso binyuze mu butumwa bwanditse, abaganga babasha kumuvura babikoreye ku ikoranabuhanga cyangwa hakagenwa umunsi wo guhura imbonankubone iyo ari ngombwa.

Uko isuzuma rikomeza, abaganga bakusanya amakuru yose ku ngaruka z’imiti umurwayi yafashe, ubwenge bw’ubukorano bukagira uruhare mu kwerekana ubwoko bw’imiti azahabwa ubutaha.

Ndoh avuga kandi ko ari kubaka ububiko bw’abakeneye ubuvuzi cyane n’amakuru y’imyorondoro yabo. Avuga ko ikigo cye nikimara gukura, azubaka uburyo butahura ko hari ingaruka umurwayi ari buhure nazo mbere yo kuvurwa.

Ibi bizatuma abaganga bashishoza mu guhitamo imiti bashobora guha abarwayi ibasha kubavura.

Mu gihe Hurone AI irimo kugeragerezwa mu Rwanda ku barwayi 200 bafite kanseri y’ibere, Ndoh aritegura kwagurira ibikorwa bye muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara no mu bindi bihugu biri mu nzira y’amajyambere.

Mu Ugushyingo umwaka ushize, Hurone AI yatangije uburyo bwo gusuzuma umurwayi hifashishijwe ubutumwa bugufi bwiswe ‘Gukiza’. Ifasha mu guhumuriza umurwayi wasuzumwe kanseri akayisanganwa, ibintu biba bikenewe cyane ku barwayi nk’aba baba bihebye.

Uburyo bwa 'Gukiza' bukomeje gufasha abarwayi ba kanseri cyane
Ndoh (ibumoso) yiyemeje kugeza ikoranabuhanga rya Hurone AI muri Afurika yose n'ahandi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages