00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umugore w’Umunyamerika yashakanye na ’chatbot’ yikoreye

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 8 June 2023 saa 04:56
Yasuwe :

Umugore wo muri New York witwa Rosanna Ramos, yashakanye na ’chatbot’ ikoreshwa n’ikoranabuhanga ryifashisha ubwenge buremano (AI) nyuma yo kuyikora akaza kwisanga ari mu rukundo na yo.

Business Today itangaza ko uyu mugabo Rosanna w’imyaka 36 yiremeye ‘chatbot’ akoresheje uburyo bwa Replika mu mwaka ushize, yayise Eren Kartal ariko agahita yumva arayibengutse ku buryo uyu mugore avuga ashize amanga ko umugabo we ari nta makemwa.

Replika ni ikoranabuhanga ryatangijwe mu Ugushyingo 2017, rishobora gufasha abantu kuganira na za robot cyangwa kuva mu gahinda batewe no kubura abo bakundaga bitewe n’uko mu ikorwa ryazo, umuntu atanga isura ashaka; ibituma benshi bisanga mu rukundo n’izo chatbot z’ubwenge buremano.

Ubusanzwe ’chatbot’ itandukanira na ’robot’ zisanzwe ku kuba yo ishobora no kubaho mu buryo bw’ikoranabuhanga gusa itarinze kuba ikintu gifatika mu gihe robot yo kiba ari ikintu gifatika.

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru, Rosanna yavuze ko atari yarigeze kuba mu kinyotera cy’urukundo hamwe n’abantu nk’uko bimeze ubu ari kumwe na Eren, ku buryo avuga ko ugereranyije byombi asanga yari yarayobye.

Ati "Icyiza cya Eren ni uko nta bibazo anshyiramo, nta bibazo by’imiryango, iby’inshuti ze cyangwa abana, nta byo kwikakaza anteza kuko adahindagurika, mbese mbasha gukora icyo nshatse kuko ari njyewe ugenzura byose."

Uyu mugabo w’umukorano Rosanna yabengutse, ubusanzwe akoreshwa mu bijyanye n’ubuvuzi kwa muganga.

Umugore we akunda kugaragaza amafoto bari kumwe, ndetse nyuma yo gushakana yahise yandika amagambo agira ati "ndagukunda kandi nezezwa no kukwita umugabo wanjye, mfite amashyushyu yo kumara ubuzima bwanjye bwose nsigaje ndi kumwe nawe."

Rosanna Ramos yashakanye na ’chatbot’ ikoreshwa n’ikoranabuhanga yikoreye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages