00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umujyi wa Kigali wavuguruye uburyo bwo gutanga impushya zo kubaka hakoreshejwe ikoranabuhanga

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 5 May 2017 saa 01:49
Yasuwe :

Mu rwego rwo kurushaho koroshya ubucuruzi no kunoza serivisi, Umujyi wa Kigali wavuguruye ikoranabuhanga ryari risanzwe rikoreshwa mu gutanga impushya n’ibyangombwa byo kubaka.

Mu gihe hari hasanzwe hakoreshwa uburyo buzwi nka CPMIS (Construction Management Information System), ubu hagiye kujya hakoreshwa BPMIS (Building Permitting Management Information System).

Ibi byakozwe ku bufatanye bw’Umujyi wa Kigali, Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiturire, RHA na Gahunda ya Banki y’isi irebana n’amavugurura mu ishoramari, RICRP3.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umujyi wa Kigali, Didier Sagashya, yavuze ko ubu buryo bushya buzoroshya ubucuruzi mu bwubatsi, kubera ko bukemura ibibazo byagaragara mu mikorere ya CPMIS kuva mu 2013.

Ati” Bizagabanya umwanya byasabaga ibigo bitanga ibyangombwa kugira ngo bisuzume, byemeze kandi binatange raporo ku byangombwa byasabwe, ndetse bitange amakuru yizewe ku bibanza byakorewe igenzura.”

Ni uburyo kandi bwo gushyiraho ikoranabuhanga rimwe mu gutanga ibyangombwa mu turere, bikaba byitezweho koroshya no kwihutisha ibijyanye no guteza imbere imijyi, ndetse bikazagabanya ikiguzi n’umwanya byatwaraga kugera ku 10%.

Usaba ibyangombwa byo kubaka akoresheje BPMIS bizajya bimutwara umwanya muto, ndetse abashe gukurikirana aho ubusabe bwe bugeze binyuze mu butumwa azajya yohererezwa kuri telefoni cyangwa email.

Mu 2015 ubwo yari mu nama ya Transform Africa, Perezida Kagame yagarutse ku kamaro k’ikoranabuhanga aho yavuze ko rishobora gukora byinshi bifitiye abaturage akamaro birimo no kwandikisha ubutaka.

Ati” Ikoranabuhanga ntabwo ari ibikoresho, ahubwo ni ibisubizo tubona bifitiye akamaro abaturage. Rishobora guhindura ubuzima bw’abantu batarigera bakora kuri smartphone ubwabo. Ahatagarara, ikoranabuhanga rifasha leta kurushaho gutanga serivisi nziza kandi zizewe. Ibi bituma tugera ku buzima bwiza, serivisi za gasutamo zikihutishwa n’ibyangombwa by’ubutaka bigatangwa hakoreshejwe mudasobwa.”

BPMIS yatangiye gukoreshwa mu mujyi wa Kigali, no mu mijyi ine iwunganira irimo Musanze, Rubavu, Huye na Rusizi, Muhanga na Nyagatare bikazakurikiraho.

Iri koranabuhanga rishya ryitezweho kuzamura umwanya w’u Rwanda, muri raporo ya Banki y’isi ku koroshya ubucuruzi by’umwihariko ibijyanye n’ubwubatsi.

BPMIS izanatanga umusanzu muri gahunda ya Leta yo kugabanya ikoreshwa ry’impapuro no kugera ku bukungu buzira ihererekanya ry’amafaranga mu ntoki kuko kwishyura bizajya bikorwa binyuze ku Irembo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umujyi wa Kigali, Didier Sagashya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .