Iki cyogajuru cyoherejwe kuwa 25 Nzeli 2019, gikoranye akuma gato gafite ubushobozi buhambaye butuma kibasha gupima ingano y’amazi mu butaka, ubushyuhe, ubuhehere n’ibindi bipimo bijyanye n’imiterere y’ibihe, bigafotorwa na za camera ubundi bikoherezwa.
Amashusho cyohereza ku Isi, aba yerekana ibyo abantu ubwabo batabasha kubona kuko baba begereye ubutaka cyane, mbese ni nka kwa kundi udashobora kubona ibyo umunyabugeni ari gushushanya ku gikuta igihe umwegereye, ariko wajya kure ukabasha kubibona neza.
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire, yavuze ko kuva Rwasat yakoherezwa mu isanzure itanga amakuru yifashishwa na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi kugira ngo iyakoreshe mu ngamba zijyanye no kongera umusaruro.
Yagize ati “Amakuru menshi ni ukureba ubutaka bushobora kuba bwahingwaho. Bungana gute, bwahingwaho ibiki, ariko ayo makuru agenda afatanya n’andi makuru agenda ava mu rindi koranabuhanga.”
“Hari icyo icyogajuru, hari za drones [utudege duto tutagira abapilote] hari ugukoresha utwuma tukubwira ikiri mu butaka utabasha kubona ‘sensor’, ibyo byose bikaba ari amakuru agenda yunganirana mu kugira ngo tubashe kunoza cyane cyane ubugenzuzi bwa Ministeri y’Ubuhinzi n'Ubworozi kugira ngo babone uburyo barushaho kwifashisha ikoranabuhanga ritandukanye kugira ngo tuzamure umusaruro w’ubuhinzi.”
Rwasat ireshya na 30cm z’uburebure na 10 cm z’ubugari, gipima 3,8 kg. Kimwe n’ibindi byogajuru bingana nayo, bimara mu isanzure imyaka iri hagati y’ibiri n’itatu, bigasimburwa n’ibindi kugira ngo bikomeze gutanga amakuru yizewe, aho gishobora kukwereka ubutaka butoshye, bugaragazwa n’ibara ry’icyatsi n’ubwumye mu ibara rya kaki n’ibindi kandi mbere y’igihe.
U Rwanda rukomeje gukora iyo bwabaga mu guteza imbere ikoranabuhanga cyane cyane iri koreshwa mu buhinzi nka kimwe mu bifatiye runini ubukungu bwarwo kuko bugize 31% by’umusaruro mbumbe w’igihugu GDP.
Muri Werurwe 2021, Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yatoye itegeko rishyiraho Ikigo gishinzwe Ibijyanye n’Isanzure (Rwanda Space Agency ‘RSA’) aho kitezweho gufasha u Rwanda gushyira mu bikorwa gahunda z’iterambere rishya rishingiye ku isanzure n’ikoranabuhanga rijyanye naryo mu guteza imbere umutekano, imitunganyirize y’imijyi, ubuhinzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro no kurengera ibidukikije.






Ibitekerezo 0