00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikoranabuhanga ryatangiye gukoreshwa mu guteza imbere ubuhinzi bw’ibirayi

Yanditswe na

Mihigo Jean Baptiste

Kuya 11 December 2015 saa 08:18
Yasuwe :

Ikigega cy’Abanyamerika Gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga, USAID, kibinyujije mu mushinga wacyo, PSDAG, ugamije kongera umusaruro w’ubuhinzi, cyahaye inkunga amakoperative atandatu y’abahinzi b’ibirayi porogaramu nshya y’ikoranabuhanga yitwa Igitabo cy’umuhinzi (Farmbook), izabafasha kongera umusaruro n’amahirwe yo guhangana ku masoko.

Umuyobozi w’umushinga, PSDAG, Melanie Bittle, yavuze ko ubusanzwe abahinzi b’ibirayi bahuraga n’inzitizi zo kutabonera ku gihe amakuru y’ibiciro ku masoko, kugira ngo babashe kugurisha umusaruro wabo ku giciro kiboneye.

Ati” Turizera tudashidikanya ko ubu buryo bwa ‘Farmbook’ buzafasha aya makoperative mu gucunga umusaruro wayo ku makusanyirizo, bakoresha ikoranabuhanga. Bazakoresha ubu buryo kandi mu igenamigambi ry’ubucuruzi bwabo (business plan)”

Melanie yakomeje avuga ko iyi porogaramu y’ikoranabuhanga izafasha abahinzi ku makusanyirizo y’ibirayi kumenya amakuru y’imbuto z’ibirayi zigezweho, kumenya uko igiciro cy’ibarayi gihagaze ku isoko ndetse no kumenya aho umusaruro wabo uhagaze.

Umuyobozi wa Koperative Ibukwa Muhinzi yo mu karere ka Burera, Kajyambere Dieudonné, yavuze ko ubusanzwe bajyaga bahura n’igihombo kirimo no guhendwa kubera ko batabaga bafite amakuru y’igiciro ku masoko. Kuri ubu bazajya bamenya amakuru yose yerekeranye n’ubuhinzi hifashishijwe ibikoresho by’ikoranabuhanga, ‘tablets’ byahawe aya makoperative.

Iri koranabuhanga rizafasha gucunga neza umusaruro w’ibirayi ku makusanyirizo yabyo, ndetse banamenye niba bungutse cyangwa bahombye.

Mu gutangiza iyi gahunda y’ikoranabuhanga,’Farmbook’, umushinga PSDAG wahaye inkunga amakoperative y’abahinzi b’ibirayi atandatu, afite amakusanyirizo10 mu Turere twa Musanze, Burera na Nyabihu. Abahinzi 2,347 bazungukira muri aya masezerano y’ubufatanye yasinywe hagati y’aya makoperative n’umushinga PSDAG.

Si ikoranabuhanga gusa aya makoperative yahawemo inkunga, kuko umushinga PSDAG uzanabaha iminzani igezweho, ububiko bw’ibirayi bugezweho n’ibindi.

Umuyobozi w’umushinga, PSDAG, Melanie Bittle (Iburyo) asinyana amasezerano y'ubufatanye n'umwe mu bahagarariye amakoperative yatewe inkunga
Porogaramu yiswe Igitabo cy’umuhinzi (Farmbook), izabafasha kongera umusaruro n’amahirwe yo guhangana ku masoko
Abahinzi 2347 bazungukira muri aya masezerano y’ubufatanye yasinywe hagati y’aya makoperative n’umushinga PSDAG

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages