Ni ikigo cyashinzwe hagamijwe gufasha mu guhangana n’indwara zitandura binyuze mu gutanga inama n’ubumenyi bw’ibanze mu kwiyitaho mu buzima bwa buri munsi.
Ibi bikorwa mu buryo busa n’ubutangaje binyuze gutegura igisa n’irushanwa abantu bakagenda basubiza ibibazo ku bumenyi rusange ku birebana n’ubuzima bagahabwa ibihembo.
Uyu mushinga wahize indi wegukana igihembo nyamukuru mu marushanwa ya Hanga PitchFest2022.
Minisitiri Ingabire w’ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula yashyikirije ubutumwa bw’umukuru w’Igihugu ku rubyiruko aho yarusabye gukomeza guhatana no gutsinda rugatera imbere kurushaho.
Yagize ati “Umwaka ushize twari kumwe n’Umukuru w’Igihugu utabashije kuboneka uyu munsi ariko yampaye ubutumwa yari yabageneye. Uru rugendo mutangiye ni inzira y’ubuzima kuri mwe n’ahantu ho gutekereza inzira nshya zikenewe mu isi iri gutera imbere. Uburezi bwubaka ibyiza kuri mwe kandi guverinoma yashyizeho uburyo bubaha amahirwe bukanabashyigikira.”
Ubutumwa bwa Perezida Kagame yabukomeje asaba uru rubyiruko rwitabiriye amarushanwa gukorana umurava no guharanira kwiteza imbere.
Ati “Ibikorwa ni ibyanyu, ni ahanyu gukomereza aho. Buri wese muri mwe afite amahitamo n’imbaraga zo gukomeza gutsinda no kwaguka kurenza aho abantu batekerezaga.”
Minisitiri Ingabire yashimiye abafatanyabikorwa batandukanye ba Hanga PitchFest kuva yatangira ndetse n’abitabiriye iri rushanwa muri rusange.
Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Ubutegetsi y’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, Fisher Itzhak, yishimiye ko Hanga Pitch Fest yagenze neza haba ku nshuro ya mbere mu 2021 no ku ya kabiri.
Yagaragaje ko u Rwanda rwateye mu imbere ikoranabuhanga mu nzego zose zitandukanye ndetse asaba ko hakomeza ubufatanye mu rwego rwo kuryimakaza mu bakiri bato.

Ibyo wamenya kuri iyi mishinga yahize indi
Huuza Quest Ltd
Iradukunda Marie Grace ni we wegukanye umwanya wa gatanu muri aya marushanwa atahana 12, 5$.
Huuza Quest Ltd, ni umushinga ugamije kugaragaza umuco n’amateka by’u Rwanda na Afurika binyuze mu buryo bw’imikino itandukanye yo kuri internet.
Bifashishije uburyo bw’imikino itandukanye (Mobile Gaming) bugamije kwigisha amateka n’ibigwi by’ahantu runaka cyangwa abantu babayeho mu mateka atandukanye y’igihugu.
Huuza Quest iteganya kwishyuza abayikoresha amadorali 5 buri kwezi ndetse na komisiyo ya 20% ku bakoresheje imikino yabo mu gusobanura amateka cyangwa imico y’ahandi.
Mulika Farms
Mulika Farms ni umushinga ugamije gufasha abahinzi bo mu Rwanda bagikomwa mu nkokora no kugera umusaruro ku isoko.
Uyu mushinga wegukanye umwanya wa kane uhabwa ibihumbi 12,5$ ni ukuvuga asaga miliyoni 12,5 Frw agiye kwifashishwa mu kwagura ibikorwa byawo.
Ntabwo Mulika izajya igura cyangwa ngo icuruze ibicuruzwa ahubwo umuhinzi azajya abasha gukoresha porogaramu ashyiremo amakuru ajyanye n’umusaruro we ku buryo n’umuguzi ashobora kubona aho ibyo yifuza biherereye.
Aba na bo bazajya babona inyungu kuko nibura buri gikorwa kizajya kiba umuhinzi azajya yishyura 2,5% by’ibyaguzwe naho umuguzi yishyure 2%.
Girihirwe yagaragaje ko mu gihe cy’amezi make bamaze bakora kuri ubu babashije gukorana n’abahinzi barenga 470 n’abaguzi 50 mu masoko atandukanye.
Abajijwe uko abahinzi bazabasha kuyikoresha, yavuze ko abahinzi benshi bakoresha ikoranabuhanga cyane ko bamwe bafite na telefoni zigezweho ariko yemeza ko hari uburyo bwo gukomeza kubafasha kuko hazashyirwaho n’umurongo wo kubahamagariraho bagatanga ubufasha.
Yagagaje ko kandi bazakoresha uburyo bwa Mobile App, gushyiraho umurongo wo guhamagara ku buntu n’ubundi bufasha buzegerezwa abahinzi.
Mulika Farms yakoze porogaramu ya mudasobwa cyangwa telefoni ifasha abahinzi kugera ku isoko cyangwa abakenera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi kubigeraho.
Intego yayo ni ukugabanya umwanya byatwaraga umuhinzi ageza umusaruro ku isoko byatuma atakaza amasaha menshi y’akazi ndetse hari n’uburyo bwo kongerera agaciro umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi.
School Nest
Ni umushinga ufite ikoranabuhanga kandi wifuza gukemura ibibazo n’imbogamizi zinyuranye zikigaragara mu burezi, wegukanye umwanya wa gatatu ugahabwa asaga miliyoni 15 Frw.
Karegeya Jean Marie Vianney, yiga mu mwaka wa Kabiri wa Kaminuza, ari gukora imenyerezamwuga ryo kwigisha. Yabonye mu burezi harimo ibibazo kandi bishobora kubonerwa umuti.
Muri ibyo yagaragaje ikibazo cyo kuba ibigo by’amashuri bigikora ibintu byinshi hadakoreshejwe ikoranabuhanga, nko gukora indangamanota z’abanyeshuri, kwishyura amafaranga y’ishuri no kuba igihe habaye inkomyi ituma amashuri ahagarara abana batabasha gukomeza kwiga.
Yagaraje ko kuva batangira bamaze gukorana n’ibigo by’amashuri bigera kuri 14.
Karegeya yavuze ko kuri ubu bakeneye nibura igishoro cy’ibihumbi bisaga 600 by’amadorali ya Amerika kugira ngo igisubizo azanye kigezwe ku Banyarwanda.
Ibyo yabonye ko binyuze ku rubuga yakoze, ibyo bibazo bishobora gushakirwa umuti urambye ku buryo no mu bihe bigoye abana bashobora gukurikirana amasomo mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Agaragaza ko afite ikoranabuhanga rikoresha amajwi n’amashusho bikorohereza abana kwiga imbonankubone n’abarimu babo bitabaye ngombwa ko baba bari ku ishuri.
Ni umushinga ugamije gufasha ibigo by’amashuri bya Leta n’ibyigenga ariko cyane cyane bakibanda ku bya Leta.
Paying tone
Umushinga wa Munezero Brenda na Turatsinze bahisemo gukora wo gufasha abantu bifuza kubona inguzanyo n’uburyo bworoshye bwo kuzishyura by’umwihariko abacuruzi bato badafite uwo kubishingira.
Aba bakoze ikoranabuhanga rizahabwa amabanki kugira ngo abashe kunoza ibijyanye no kwishyura inguzanyo zagiye zitangwa mu bihe bitandukanye.
Uyu mushinga ugamije kugira uruhare mu kugabanya umutwaro abantu bahabwa inguzanyo bagira wo kwishyura inguzanyo.
Uyu mushinga wahembwe nk’uwa kabiri aho begukanye agera kuri miliyoni 20 Frw azifashishwa mu bikorwa byo gukomeza kwagura igitekerezo cyabo no kunoza ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga.









Ibitekerezo 0