00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umushinwa yakoze batiri ishobora kuzura mu minota ine

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 July 2026 saa 11:39
Yasuwe :

Umushakashatsi w’Umushinwa yakoze ubwoko bushya bwa batiri ikoresha ikinyabutabire cya sodium (sodium-ion battery) ishobora kuzura umuriro mu gihe kingana n’iminota ine gusa, igikorwa gishobora gufasha u Bushinwa kugabanya kwishingikiriza cyane kuri lithium ikoreshwa muri batiri nyinshi zigezweho.

Lu Yaxiang, umwarimu mu Kigo cy’Ubushakashatsi mu bijyanye n’Ubugenge cya Chinese Academy of Sciences, amaze imyaka isaga icumi akora ubushakashatsi bugamije gutuma batiri zikoresha sodium zatangira gucuruzwa ku isoko.

Muri Mata 2026, Lu yahawe umudali wo ku rwego rw’igihugu wiswe China’s Youth May Fourth Medal, uhabwa abantu bakiri bato bakoze ibikorwa by’indashyikirwa.

Iki gihembo yagihawe kubera guteza imbere batiri ikoresha sodium ishobora kuzura umuriro mu minota igera kuri ine. Iyi bateri kandi ifite umwihariko wo kuramba kuko igumana ubushobozi bwayo ku kigero cya 90% nyuma yo kuyishyiramo umuriro inshuro zirenga 2.000.

Ubu bushakashatsi bufite akamaro kanini ku Bushinwa kuko iki gihugu gitumiza hanze hafi 75% bya lithium gikoresha. Sodium yo iboneka ku bwinshi cyane kurusha lithium, ikaba ishobora gukurwa no mu mazi y’inyanja kandi igahenduka cyane ugereranyije na lithium.

Usibye ubushakashatsi bwa Lu Yaxiang, indi sosiyete yo mu Bushinwa yitwa Gotion yatangaje ko yakoze batiri ya sodium ifite ubushobozi bwo kubika ingufu kandi igumana ubuziranenge nyuma yo kuyicomeka inshuro 20.000. Ibi byatumye ubu bwoko bwa batiri burushaho kwegera ubushobozi bwa batiri zikoresha lithium.

Ikoranabuhanga rya sodium rimaze no gutangira gukoreshwa ku rwego runini. Hari sitasiyo nini ikoresha batiri za sodium mu kubika amashanyarazi mu Bushinwa, ifite ubushobozi bwo gutanga umuriro ku ngo zigera kuri 12.000.

Nubwo batiri za sodium zigifite ubushobozi bwo kubika ingufu buri munsi y’ubwa lithium, aho akenshi zigera kuri 150–175 Wh/kg ugereranyije na 250–280 Wh/kg kuri zimwe muri batiri za lithium, abahanga bavuga ko iterambere riri kugenda ryihuta.

Biteganyijwe ko batiri zikoresha sodium zishobora kugera ku giciro kingana n’iza lithium mu 2027, ndetse zikaba zarushaho guhangana ku isoko.

Iyi batiri ikoresha sodium ishobora gukoreshwa ahantu hatandukanye hakenerwa kubika no gukoresha ingufu. Ishobora gukoreshwa mu modoka zikoresha amashanyarazi (EVs), cyane cyane izikeneye uburyo bwo kuzura umuriro vuba kandi bukaba buhendutse, ndetse ikaba yanifashishwa mu kubika amashanyarazi aturuka ku ngufu zisubira (nk’izuba n’umuyaga) kugira ngo akoreshwe igihe bikenewe.

Nanone ishobora gukoreshwa mu bikoresho bya elegitoroniki n’ibindi bikoresho bikenera batiri ziramba. Kuba sodium iboneka ku bwinshi kandi igahenduka kurusha lithium bishobora gutuma iri koranabuhanga riba igisubizo mu kugabanya igiciro cyo gukora batiri no kugabanya kwishingikiriza ku mabuye ataboneka cyane.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages