Ni nyuma yo kubona ko mu gihe cy’umwero hari abana benshi basiba ishuri bakajya kurinda imirima y’umuceri bamwe bikaviramo kurireka burundu.
Si ikibazo cyo gukura abana mu mashuri gusa kuko anavuga ko hari ugutakaza amafaranga menshi mu burinzi bw’imirima y’umuceri na cyo kikaba mu byo ashaka gukemura.
Nshimiyimana yagize ati “Umushinga wanjye witwa ‘Rindisha Crop Protection’. Tukimara kubona ibibazo biri mu kurinda imirima y’umuceri, twatekereje ugukora imashini irinda ibyonnyi kakoreshejwe camera. Iyo camera ibonye inyoni izirukana ikoresheje ijwi rya Kagoma kuko ubusanze inyoni zirayitinya.”
“Ikindi ni uko gukoresha ubu buryo bizarinda gukoresha imiti ishobora kwica ibindi bimera cyangwa ibinyabuzima nk’izo nyoni. Hari ubundi buryo tukiri kubaka aho imashini izajya imenya nyiri umurima cyangwa abashinzwe kuwucunga.”
Asobanura ko ubu buryo buzajya bukoreshwa nijoro aho umuntu utari nyiri umurima buzajya bumuhamagariza akaba yafatwa.
Mu gufasha abahinzi ku kiguzi cy’uburinzi, yatangaje ko umuhinzi cyangwa Koperative bazajya bakodesha iyo mashini kugeza mu gihe cy’isarura bakishyura ibihumbi 120 FRw gusa.
Ni mu gihe nka hegitari eshanu z'imirima y'umuceri zirindwa n’abagera kuri batanu cyangwa abarenzeho igihe ari abana bakishyurwa amafaranga ari hagati y’ibihumbi 200Frw na 300Frw.
Iyi mashini izaba ifite ubudahangarwa ku buryo itapfa kwibwa ndetse ifite ubushobozi bwo buhangana n’izuba ndetse n’imvura. Kuba uyu mushinga uhenze ni cyo kizatuma gukodesha ari byo byorohera abahinzi.
Uyu musore uri gusoza amasomo ye muri IPRC Tumba yamuritse uyu mushinga ubwo hari igikorwa cyo kumurikira imishinga abafatanyabikorwa b’iri shuri mu cyumweru gishize, ukaba waraje mu yahize indi.








Ibitekerezo 0