00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umutungo wa Mark Zuckerberg ugeze aharindimuka

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 23 September 2022 saa 09:11
Yasuwe :

Mark Zuckerberg, nyiri sosiyete Meta ibarizwamo Facebook, Instagram na WhatsApp, guhera mu ntangiriro za 2022 umutungo we umaze kugabanyukaho miliyari 71 z’amadolari, bivuze ko hejuru ya kimwe cya kabiri cy’ubutunzi yari afite mu mwaka ushize bwayoyotse.

Icyegeranyo Bloomberg’s Billionaires Index kigaragaza ko Zuckerberg yatangiye 2022 afite umutungo ubarirwa miliyari 125 z’amadolari.

Sosiyete ye yaje guhura n’ibibazo inyungu yari yiteze ntiyaboneka, bituma umutungo w’uwo muherwe usigara ku gaciro ka miliyari 55.3 z’amadolari kugeza ubu, bivuze ko wagabanyutseho 55%.

Bloomberg igaragaza ko kurindimuka k’umutungo wa Zuckerberg kwatangiye ubwo yahinduraga izina rya sosiyete ye akayita Meta mu Ukwakira 2021, mu ntego zo kuyigira mpuzamahanga no kuba ikigo gikomeza kuzana udushya mu ikoranabuhanga.

Byagabanyije umubare w’abakoreshaga imbuga nka Facebook, nk’aho mu mezi atatu ya nyuma ya 2021 urwo rubuga rwatakaje abarukurikira ba buri munsi basaga miliyoni.

Byaje guhumira ku mirari ubwo hasohokaga raporo igaragaza ko Instagram igira uruhare mu guhindura imyitwarire ku bijyanye n’imirire ku bangavu n’abakobwa, ndetse ikaba yabakururira kwiyahura.

Ibihombo bya Meta byatumye igabanya umubare w’abakozi yinjizaga mu bihe bitandukanye.

Ihomba rya Zuckerberg ryamukuye ku mwanya wa gatanu mu baherwe Isi yari ifite, rimushyira ku mwanya wa 20.

Mu bindi byahombeje Zuckerberg harimo urubuga rwa TikTok rwatwaye benshi mu rubyiruko bakoreshaga imbuga nkoranyambaga za Meta.

Mark Zuckerberg yahombye kimwe cya kabiri cy'umutungo we mu mwaka umwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages