Iki kigo cyatangijwe ku wa 02 Ukwakira 2025, kizafasha mu kuzamura impano mu bijyanye no kubungabunga umutekano mu by’ikoranabuhanga haba mu Rwanda no mu Karere.
Biteganyijwe ko buri mwaka abarenga 200 bazajya bahererwa ubumenyi muri iki kigo. Muri bo abarenga 30% bazaba ari abari n’abategarugori.
Ni ikigo cyashinzwe ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye bayobowe n’Ikigo cyo muri Amerika gitanga serivisi z’ikoranabuhanga, CISCO, ari na cyo cyatanze ibikoresho by’ikoranabuhanga bizifashishwa.
Ni ikigo kigezweho gitanga amahugurwa yose asabwa. Hatangwa amasomo kandi ajyanye na ‘hacking’ ariko hagamijwe icyiza, ajyanye n’umutekano w’ikoranabuhanga n’ibindi bikorwa bijyanye no kubungabunga umutekano, harebwa uko ahandi bikorwa.
Iki kigo cy’icyitegererezo gifite ibice bitandukanye. Harimo icyagenewe kwereka abafatanyabikorwa uburyo butandukanye bw’ikoranabuhanga bugenewe kubungabunga umutekano w’ikoranabuhanga, aho abantu bashobora kubonera no kugerageza ikoranabuhanga rigezweho, bagasangira ubumenyi n’abandi ku Isi mu bijyanye no gukumira ibitero, gusangira amakuru n’ibindi.
Hari ahagenewe gufasha abantu gutekereza imishinga bashyira mu bikorwa n’uko yakorwa, ahantu habiri hateganyirijwe gutangira amahugurwa ku buryo bw’ikoranabuhanga rigezweho, hamwe hakwakira abantu 25, n’aho abarimu b’inzobere bitegurira.
CISCO yazanye muri iki kigo uburyo bwayo buzwi nka WebEx buhuriza hamwe abantu ari na ko basangira amakuru n’ibitekerezo kabone n’iyo bataba bari kumwe, uburyo buzwi nka Meraki bufasha mu kugenzura amakuru asohoka n’ayinjira, kugenzura internet zikoreshwa n’ibindi.
Iki kigo cyashyizeho utwuma duto (IoT sensors) dufite ikoranabuhanga rihambaye, dushobora kugenzura ikigero cy’ubushyuhe, ubwiza bw’umwuka abantu bahumeka, niba hari ahantu hava, kureba niba urugi rufunze cyangwa rufunguye, ku buryo twohereza amakuru ku ikoranabuhanga umuntu akaba yanagenzura iki gikorwaremezo adahari.
Umuyobozi Ushinzwe guteza imbere Ikoranabuhanga muri CISCO muri Afurika, Conrad Steyn, yavuze ko iki gikorwaremezo kizafasha u Rwanda n’Akarere bijyanye n’ibitero by’ikoranabuhanga bikomeje kwiyongera mu Isi.
Ati “Iyo urebye kuri Telos Threat Intelligence (uburyo bw’ikoranabuhanga rigenzura ibitero by’ikoranabuhanga), ubona ko dukumira ibitero by’ikoranabuhanga miliyari 6,4 buri munsi. Turi mu bihe bigoye buri munsi haba havuka ibitero, ni yo mpamvu tugomba gukaza ubwirinzi.”
Iki kigo cyatangijwe mu Rwanda kiri mu mushinga wa CISCO wo guteza imbere ikoranabuhanga uzwi nka ‘Country Digital Acceleration: CDA’. Ubarizwa mu bihugu 50. Biwunyuzemo Cisco imaze gushyira mu bikorwa imishinga irenga 1600. Umaze imyaka 25 ushyirwa mu bikorwa.
Ni gahunda iba igamije guteza imbere imishinga ya za guverinoma, ikaba irinzwe ariko iha amahirwe buri wese yo kwiteza imbere mu nzego zitandukanye nk’uburezi, ubuzima, imibereho myiza y’abaturage n’ibindi.
Ni umushinga wa kabiri CISCO igizemo uruhare rufatika, wiyongera ku wundi wo gushyiraho urubuga abantu bashakiraho ubumenyi, mu by’ikoranabuhanga.
CDA imaze imyaka hafi 25 yubakira ubushobozi abaturage mu bihugu bitandukanye mu bijyanye n’ikoranabuhanga.
CISCO igaragaza ko ubu iri kureba uburyo yakwagurira ibikorwa byayo no mu zindi nzego, abahanga bayo mu by’ikoranabuhanga bakaba bakomeza gutanga ubumenyi.
Imaze guhugura Abanyafurika barenga miliyoni 1,6, barimo abarenga ibihumbi 28 by’Abanyarwanda muri abo harimo abari n’abategarugori barenga 30%.
Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’umutekano w’ikoranabuhanga mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Umutekano w’Ikoranabuhanga mu Isakazabumenyi n’Itumanaho (NCSA), Kayigi Ghislaine yavuze ko bazafatanya n’inzego zitandukanye mu gushaka inzobere zizajya zitanga ubumenyi mu kubungabunga umutekano, bakorane n’ibigo bizajya bibaha abanyeshuri bahize abandi kugira ngo bubakirwe ubushobozi.
Ati “No mu bigo by’abashuri bitandukanye tuzashakamo abarimu na bo bajye bahabwa amahugurwa muri ubwo bumenyi, bahugurwe na ba bantu twashatse dufatanyije. Hari n’izindi nzego zaba iza leta n’iz’abikorera na zo ziba zikeneye ubwo bumenyi na bo tuzafatanya.”
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula yashimiye abafatanyabikorwa batandukanye bakoze ubutaruhuka kugira ngo iki kigo gishingwe, barimo na CISCO.
Ati “Dutewe ishema no kugira abafatanyabikorwa nka CISCO. Kubakira abantu ubushobozi mu nzego zitandukanye by’umwihariko mu bijyanye no gucunga umutekano, ni ingenzi.”
Agaruka ku bantu 200 bazajya bahererwa ubumenyi muri iki kigo cyashinzwe, Minisitiri Ingabire yavuze ko ari n’inshingano za buri wese kwereka abo bazahugurwa amahirwe yo kubona akazi no kwihangira imirimo.
Yagaragaje ko mu Isi habarurwa imyanya y’akazi ingana na miliyoni enye ikeneye abayijyamo mu bijyanye n’umutekano w’ikoranabuhanga. Ati “Urebye ku bijyanye na Afurika ni ibindi bibazo. Murumva ko abantu 200 ari agatonyanga mu nyanja. Tugiye kureba uko twakongera imishinga nk’iyi kugira ngo twuzuze iriya myanya ibura abakozi.”
Minisitiri Ingabire yagarutse ku mishinga u Rwanda rurimo guteza imbere, irimo uwo uwo kuvana Abanyarwanda 53% bafite ubumenyi mu by’ikoranabuhanga bakagera ku 100%, n’umushinga wo guhugura abahanga miliyoni mu bya coding, n’abandi ibihumbi 500 bazahabwe amahugurwa ahanitse ku ikoranabuhanga. bitarenze mu 2029.
Amafoto: The New Times



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!