00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwihariko wa ‘Critique’, ‘Council’ na ‘Copilot Cowork’, byongewe muri Microsoft Copilot

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 1 April 2026 saa 08:51
Yasuwe :

Ikigo cya Microsoft cyatangaje amavugurura mashya muri Copilot, porogaramu yayo yifashisha ikoranabuhanga rya AI mu gufasha abantu kunoza imirimo itandukanye [artificial intelligence assistant], aho abayikoresha ubu bashobora gukoresha ibyiciro bitandukanye by’iri koranabuhanga icyarimwe.

Hari uburyo bushya bwongeweho bwiswe Critique, bukoresha ikoranabuhanga rya OpenAI mu kugera ku bisubizo by’ibibazo runaka, hanyuma ikoranabuhanga rya Anthropic rigakora mu kugenzura niba ibyo bisubizo ari ukuri mbere y’uko byerekwa uwabisabye.

Mu gihe kiri imbere, ubu buryo buzajya bukora mu byerekezo byombi, kimwe gikorwe na OpenAI ikindi gikorwe na Anthropic bisimburana.

Microsoft yizera ko ubufatanye hagati ya sisitemu zitandukanye z’ubwenge buhangano buzihutisha akazi, hirindwa ko habaho amakosa cyangwa hatangwe amakuru y’ibinyoma, kandi buhe ababukoresha ibisubizo byiza kurushaho.

Hari ubundi buryo bwa Council, butuma umuntu abona ibisubizo bitandukanye by’ikibazo kimwe byatanzwe na porogaramu zitandukanye, we yihitiremo icyo yumva kimunyuze.

Hari kandi ubundi buryo buteganywa gushyirwa hanze bwa Copilot Cowork bukora mu buryo butandukanye n’izindi porogaramu za AI.

Ubu bukora nk’ubwikoresha kandi bukagira ubushobozi bwo gukora icyo ubusabye hatitawe ku cyo ari cyo.

Urugero ushobora kubusaba gusoma no gusubiza ubutumwa bwawe kuri email, kureba ku ngengabihe bukagutegurira umunsi, n’ibindi byinshi.

Microsoft yatangaje ko hari bamwe mu bayikoresha bazakomorerwa gukoresha ubu buryo mu rwego rw’igerageza mbere yo gushyira hanze ku mugaragaro.

Microsoft ikomeje amavugurura muri Copilot

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages