00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwihariko wa Kia Niro Plus, imodoka za ’hybrid’ zagejejwe i Kigali (Amafoto)

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 31 May 2023 saa 12:47
Yasuwe :

Kia Niro Plus ni imodoka nshya ziri mu zigezweho zizwi nka ’hybrid’ kuko zikoresha lisansi n’amashanyarazi icyarimwe, zagejejwe ku isoko ry’u Rwanda by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali.

Izi modoka zinjizwa mu Rwanda na Sosiyete Akagera Business Group (ABG) imenyerewe mu bucuruzi bw’imodoka n’ibikoresho by’ikoranabuhanga. Zigezweho kuko ari iz’uyu mwaka wa 2023.

Hybrid ni imodoka ikoresha lisansi cyangwa mazutu ariko ikagira na batiri igenda yishyiramo umuriro w’amashanyarazi ishobora kugenderaho, iwukuye kuri ngufu za moteri cyangwa muri feri y’imodoka. Hari n’izicomekwa ku mashanyarazi mu buryo busanzwe.

Kia Niro Plus igira imyanya itanu yicarwamo ubariyemo n’uwa shoferi. Ifite n’umwanya w’inyuma wagutse, ushobora kujyamo imizigo. Yo ntikenera gucomekwa ngo ibone ya mashanyarazi.

Ku isoko ry’u Rwanda, iyi modoka igurishwa miliyoni 44 Frw. Iboneka mu mabara atandukanye arimo umukara, ubururu bwijimye, silver n’ayandi.

Kia Niro Plus ikoranye ikoranabuhanga rigezweho, rifasha uyitwaye kureba ibishobora kumuzitira mu nzira ari kunyuramo, mu gihe agiye guparika, rikaba ryanamurinda impanuka binyuze mu kumuha iyo mpuruza itangwa n’ihoni.

Ifite utwuma twumva ibyegereye imodoka (sensors) imbere n’inyuma ndetse na camera y’inyuma ituma uyitwaye abona ko aho agana hari ikibazo. Ikoranye ibirahuri byijimye [fume] bishyirirwaho mu ruganda, aho kuba ibimadikano, bishyirwaho nyuma.

Kia Niro Plus Hybrid ishobora kugendera ku muvuduko w’ibilometero 164 ku isaha, naho umuriro ujya muri bateri ungana na Kilowatt 42.

Iyi modoka ifite CarPlay ituma radio yayo ishobora gukorana na telefoni zikoresha iOS ku buryo nk’igihe ugiye ahantu utazi wifashisha GPS ku buryo ikuyobora mu merekezo, ikakugeza aho ugana. Radio yayo ifite ikirahuri gikorwaho [touch screen], yakira USB na Bluetooth ndetse n’indangururamajwi [speakers] esheshatu.

Nyuma yo kunywa lisansi, igenda igaburira moteri y’imodoka ku buryo yizigamira umuriro uyifasha kugendera kuri bateri. Ibi bituma nta myotsi myinshi isohora nk’izisanzwe, ndetse ikiguzi cya lisansi kigabanuka. Nibura litiro imwe ishobora kugenda ku bilometero 30.

Ugereranyije n’imodoka zisanzwe zikoresha lisansi cyangwa mazutu, iza ‘hybrid’ ziroroshye kuzitaho, ntizihumanya ikirere kandi zigira uruhare mu kugabanya ibikomoka kuri peteroli bitumizwa hanze ku kigero cya 15%.

Sosiyete Akagera Business Group (ABG) yagejeje imodoka za 'hybrid' ku isoko ry'u Rwanda

Abagura imodoka za ’hybrid’ mu Akagera Motors bashyiriweho igabanuka rya miliyoni 5 Frw

Umukozi mu Ishami rishinzwe Ubucuruzi mu Akagera Business Group, Kakombe Abdul-Rahman Ruganyira, yabwiye IGIHE ko mu gufasha abaturarwanda kugura imodoka bashyizeho igabanyirizwa ku bazigura.

Yagize ati "Twateganyije kugabanya igiciro cy’imodoka ku buryo ugura imodoka ayihabwa ku igabanyirizwa rya miliyoni 5 Frw [Ubusanzwe iyi modoka ku isoko igura miliyoni 44 Frw, bivuze ko hashyizweho igabanuka, igera kuri miliyoni 39 Frw.’"

Usibye igabanuka ryashyiriweho abagura imodoka muri Akagera Business Group, hari n’izindi nyungu zitezweho.

Kakombe yakomeje ati "Uguze imodoka ahabwa garanti y’imyaka itatu cyangwa ibilometero 100.000 (icyarangira mbere). Mu gihe imodoka yagize ikibazo cyo mu ruganda kuri moteri, boîte de vitesses mu gihe imodoka ikorerwa serivisi mu igaraje ya Akagera Motors."

Usibye iyi garanti, hanabarwa ibilometero 100.000, imodoka igenze kugira ngo mu gihe habaye ikibazo gikosorwa.

ABG inakorana na banki ku buryo abakiliya bayo bashobora gufashwa kubona inguzanyo yo gutunga imodoka, bakagenda bishyura.

U Rwanda rwashyize imbaraga mu ikoreshwa ry’imodoka na moto byifashisha amashanyarazi byuzuye (full electric) cyangwa iziyakoresha hamwe na lisansi (hybrid) mu kubaka ubukungu butangiza ibidukikije.

Imibare yo mu 2015 igaragaza ko mu Rwanda imodoka na moto byari byihariye 13% by’imyuka ihumanya yoherezwa mu kirere.

Mu kugabanya iyi myuka, Minisiteri y’Ibidukikije igaragaza ko Leta y’u Rwanda yihaye gahunda yo gutangira gukoresha imodoka z’amashanyarazi izashorwamo agera kuri miliyoni 900$, akabakaba miliyari 900 Frw.

Ubushakashatsi ku ikoreshwa ry’ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi ‘EV Study4’ bwagaragaje ko u Rwanda rukwiriye guhindura 8% by’imodoka z’abantu ku giti cyabo zikifashisha amashanyarazi, 20% bya bisi zikorera mu gihugu na 25% by’izindi modoka nto zikora ingendo rusange.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, igaragaza ko kuva mu 2018 kugera muri Gicurasi 2022, imodoka 150 zikoresha amashanyarazi zinjiye mu Rwanda.

ABG ikorana n’inganda zikomeye ku Isi zirimo Nissan, Mahindra, Toyota, KIA, Foton, Mercedes Benz, Fuso, Toyota na BMW.

Kia Niro Plus Hybrid ifite bateri ishobora kujyamo umuriro ungana na Kilowatt 42
U Rwanda rwashyize imbaraga mu kwimakaza ishoramari rigamije kubaka ubukungu butangiza ikirere
No mu myanya yagenewe abicara inyuma hari imikandara y'ubwirinzi
Ifite imyanya yagutse ituma umuntu uyicayemo aba yisanzuye
Uguze iyi modoka ahabwa garanti y’imyaka itatu cyangwa hakabarwa ibilometero 100.000 kuva ikandagiye mu muhanda kugira ngo abe yafashwa mu gihe yahuye n'ikibazo
Ku isoko ry’u Rwanda, iyi modoka igurishwa miliyoni 44 Frw ariko muri ABG iri kugurishwa kuri miliyoni 39 Frw
Kia Niro Plus igizwe n’imyanya itanu yicarwamo ubariyemo n’uwa shoferi
Hybrid ni imodoka ikoresha lisansi cyangwa mazutu ariko ikagira na bateri igenda yishyiramo umuriro
Imbere muri iyi modoka ni uku hasa
Iyi modoka ikoranye ikoranabuhanga rigezweho rishobora no gufasha kuyobora uyitwaye mu gihe atazi neza aho agana
Amapine yayo ni mashya, aba atarakandagizwa mu muhanda
Ku isoko ry’u Rwanda, iyi modoka igurishwa miliyoni 44 Frw ariko muri ABG iri kugurishwa kuri miliyoni 39 Frw
Iyi modoka yasohotse iri mu zo mu bwoko bwa 'automatic'
Kia Niro Plus ni imodoka ziboneka ku isoko ry'u Rwanda
Akagera Business Group ni yo yinjiza mu Rwanda imodoka zitandukanye zirimo n'izo mu bwoko bwa KIA

Amafoto: Habyarimana Raoul


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages