Aya masezeramo yasinyiwe ku cyicaro gikuru cy’iyi kaminuza mu Mujyi wa Kigali, kuri uyu wa 05 Werurwe 2026.
Bimwe mu biyakubiyemo ni uko Airtel Rwanda izajya itanga internet ihendutse ku banyeshuri b’iyi kaminuza, na ‘routers’ ku buryo internet ya GB60 iyikoreshwamo isanzwe igura ibihumbi 10 Frw ku kwezi, abanyeshuri bazajya bayihabwa ku 5000 Frw kandi bakabasha kuyikoreshaho ari abantu 10.
Ku munyeshuri ubishaka kandi, ku 3000 Frw ku kwezi azajya ahabwa gigabyte imwe ku munsi akoreshe internet ya 4G, ndetse abashe no guhamagara ku mirongo yose nta nkomyi.
Umuyobozi wa Airtel Rwanda, Sujay Chakrabarti, yavuze ko bafite gahunda yo kwagura ubufatanye nk’ubu no mu zindi kaminuza, mu gukomeza korohereza abanyeshuri bakenera ibirimo internet, bakiga neza nta nkomyi.
Ati ‘‘Kubera ko twizera ko uburezi ari ingenzi cyane muri byose. [...] Twizera ko muri kaminuza ari ho hari urubyiruko, bityo rero duhawe uburenganzira na kaminuza, ibikoresho byacu by’ikoranabuhanga, ‘routers’ n’ibindi bizaba biboneka ku banyeshuri.’’
Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya Kigali, Prof. George Kimathi, yavuze ko yaba iyi kaminuza ndetse na Airtel Rwanda bafite inararibonye mu bushakashatsi, bityo ko binyuze muri aya masezerano bazanafatanyiriza hamwe mu gushaka ibisubizo by’ibibazo birimo ibyugarije Isi.
Ati ‘‘Hano dufite umubare munini w’abashakashatsi, na Airtel ifite abahanga, rero twafatanyiriza hamwe tugakora ubushakashatsi buhuriweho mu gutahura ibibazo bikwiye gukemurwa. Ubu bufatanye bwakwihutisha ubu bushakashatsi mu gutanga ibisubizo byiza kuruta ibyaboneka ari uruhande rumwe rubikozeho.’’
Muri ubu bufatanye kandi, UoK izagira uruhare mu gutuma Airtel Rwanda yisanzura mu gucuruza serivisi zayo ku banyeshuri b’iyi kaminuza, no gutuma abanyeshuri bayo bagira uburenganzira ku makuru ya Airtel Rwanda bikoroshya imyigire yifashishije amakuru ya nyayo.
Hanagamijwe kandi gutegura ibiganiro by’ubujyanama, n’ibikorwa byo guhanga ibishya ku mpande zombi.
Aya masezerano kandi ari mu murongo wo gushyigikira icyerekezo cy’igihugu cya 2050 gishingiye ku bumenyi no gutuma abanyeshuri barangiza amashuri arimo na kaminuza, bafite ubumenyi buhagije bubafasha guhangana ku isoko ry’umurimo, himakazwa ikoranabuhanga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!