00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

USA: Abanyarwanda babaye aba cyenda ku isi mu marushanwa mpuzamahanga yo gukora “robots”

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 20 July 2017 saa 08:03
Yasuwe :

Itsinda ry’abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye ryaserukiye u Rwanda mu marushanwa ku gukora robot yahuje ibihugu 160, ryegukanye umwanya wa cyenda ku rwego rw’isi ndetse n’umwanya wa mbere muri Afurika.

Aya marushanwa yitwa First Global Challenge yabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) kuva tariki ya 16 kugeza ku ya 18 Nyakanga 2017, akaba yari afite insanganyamatsiko irebana no kubungabunga amazi hifashishijwe za robots.

U Rwanda rwari ruhagarariwe n’abanyeshuri barindwi bafite hagati y’imyaka 15-19 barimo Mugisha Aubin Marc (Remera Rukoma Secondary School); Rugerinyange Aimé Regis (Lycée de Kigali); Ikirezi Paola (Excella High School); Byishimo Shema Serge (SOS Technical School); Ishimwe Benitha (Stella Matutina), Uwihoreye Joselyne (Saint Ignace secondary school); Muhirwa Frank Marcel (College Saint André).

Muri aya marushanwa yateguwe mu rwego rwo guteza imbere ubumenyi, ikoranabuhanga n’imibare (STEM), aba banyeshuri b’Abanyarwanda bari bayitabiriye ku nshuro ya mbere bagaragaje umushinga bakoze wifashisha robot mu korohereza abaturage kugera ku mazi meza.

Uyu mushinga wabahesheje umwanya wa mbere mu bihugu bya Afurika byari byayitabiriye birimo Afurika y’Epfo, Nigeria, Ghana, Mauritius, Gambia na Misiri ndetse baba aba cyenda ku isi.

Ibihugu umunani byaje mu myanya ya mbere ni Singapore, Israel, Myanmar, Itsinda ryari rihagarariye u Burayi (Team Europe), u Butaliyani, Pologne, Ukraine na Lithuania.

Ivanka Trump, umukobwa wa Perezida Donald Trump akaba n’umujyanama we ni umwe mu bayobozi muri Amerika bageze ahari kubera amarushanwa, aho yavuze ko ashimishijwe n’uburyo abana b’abakobwa n’abagore bakomeje gutera imbere mu bijyanye n’ubumenyi, ikoranabuhanga n’imibare.

Ati” Ntewe umwete n’ibyo mwubatse hano, ndetse n’ibyo muri gukora, n’uburyo mukomeje kuzamura uruhare rw’abagore n’abakobwa mu guteza imbere ubumenyi, ikoranabuhanga n’imibare no gukora ama robot.”

Biteganyijwe ko umwaka utaha aya marushanwa ategurwa n’Umuryango FIRST washinzwe na Dean Kamen azabera muri Mexique.

Ikoranabuhanga aba banyeshuri bagaragaje mu marushanwa mpuzamahanga bijeje IGIHE ko nibava muri USA bazasobanura imikorere yaryo.

Abanyarwanda (bambaye umuhondo) mu marushanwa mpuzamahanga yo gukora “robots”
U Rwanda rwaje ku mwanya wa cyenda ku isi mu marushanwa mpuzamahanga yo gukora “robots”
Amarushanwa yitabiriwe n'ibihugu 160
Itsinda ry'abanyeshuri b'Abanyarwanda bitabiriye amarushanwa mpuzamahanga yo gukora “robots”

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages