Philip O’Keefe ukomoka muri Australie yakoze ibi hifashishijwe akuma k’ikoranabuhanga ka ‘Stentrode’ kakozwe na sosiyete ya Synchron yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Stentrode ni akuma gashyirwa mu bwonko bidasabye ko bafungura umutwe, kagashyirwa mu mutsi w’amaraso uri hejuru y’igice cy’ubwoko gifasha umubiri gukora ibikorwa bitandukanye atatekerejeho cyane, kizwi nka ‘cortex moteur’.
Aka kuma gafata ibyo umuntu atekereje kakabishyira mu bikorwa. Niba ashaka kugura ikawa yifashishije murandasi, atekereza aho yari gukanda kuri mudasobwa ngo abashe kuyigura, uko atekereza aho anyura bikikora kuri mudasobwa.
Aka kuma kari gasanzwe gafasha abantu barwaye ‘paralysie’ kwandika ubutumwa hakoreshejwe email, guhaha hifashishijwe murandasi cyangwa se gukoresha serivisi za banki.
Kuri iyi nshuro O’Keefe yagakoresheje yandika ubutumwa kuri Twitter. Yagize ati “Nta mpamvu yo gukoresha amajwi cyangwa ‘button’ za mudasobwa. Nanditse ubu butumwa ntekereje gusa.”
no need for keystrokes or voices. I created this tweet just by thinking it. #helloworldbci
— Thomas Oxley (@tomoxl) December 23, 2021
Yabyanditse yifashishije Twitter y’umuyobozi wa Synchron, Thomas Oxley, yongeraho ‘hashtag’ imenyesha Isi ububasha bw’iri koranabuhanga rifasha ubwonko gukorana na mudasobwa (Brain–computer interface: BCI). Yagiraga iti #helloworldbci.
O’Keefe yavuze ko Stentrode yahinduye ubuzima bwe. Ati “Iri koranabuhanga ni ryiza cyane, gusa kurikoresha ni nko kwiga gutwara igare bisaba imyitozo ariko iyo umaze kubimenyera biba nk’ubuzima busanzwe.”
Sosiyete ya Synchron ni yo yambere yahawe uburenganzira n’Ikigo gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti muri Amerika, FDA, bwo gushyira mu bwonko bw’umuntu akuma ka Stentrode, aho gakora nka bluetooth ihuza ubwonko na mudasobwa.
Ni ikoranabuhanga ritaramenyerwa cyane ku Isi ariko ritangiye gukoreshwa hirya no hino n’abarwaye Paralysie kugira ngo babashe kwikorera ibikorwa bimwe na bimwe badakeneye ubufasha bw’undi muntu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!