Biteganyijwe ko WhatsApp izatangiza ubu buryo ku barenga miliyari eshatu bakoresha uru rububuga mu mezi ari imbere.
Kuva kuri uyu wa Mbere bashobora gutangira kwizigamira amazina yabo bazakoresha binyuze kuri WhatsApp nubwo bitazaba ari itegeko gukoresha ubu buryo.
WhatsApp yatangaje kandi ko abantu bazaba bafite uburenganzira bwo gukuraho cyangwa guhindura ayo mazina bahisemo igihe cyose bashaka.
Nibimara gukunda ku bantu bose abakoresha WhatsApp bazaba bashobora guhana amakuru no kuganira bafashijwe nayo mazina bahisemo. Gusa uburyo bwo guhagarika ubutumwa umuntu asashaka buzagumaho.
Ayo mazina ntagomba kurenza ibimenyetso 35 ndetse hazabaho amabwiriza yo gukurikiza cyane cyane mu kubungabunga amazina y’ibyamamare n’abayobozi runaka ngo ntabonwe na buri wese.
Bizanafasha kandi mu gukumira abantu kwiyitirira amazina y’abandi cyane cyane ay’ibyamamare
Umuyobozi ushinzwe ibicuruzwa muri WhatsApp, Alice Newton-Rex, yavuze ko bumvise ubusabe bw’abakoresha uru rubuga nkoranyambaga, bwabavugaga ko hari abatarashakaga gutanga nimero zabo kugira ngo babone uko bavugana n’ababashaka kuri uru rubuga, cyane cyane mu matsinda atandukanye.
Ati “Nizeye ko ubu buryo buzafasha abakoresha uru rubuga kugenzura uko bashaka kugaragara.”
Ubu buryo nibumara kugezwa ku bantu bosa nimero ya telefone umuntu akoresha ntizongera kugaragara kuri WhatsApp. Icyakora izakenerwa buri gihe ku bashaka gufunguza konti nshya.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!