Iyi ni porogaramu yashyizweho nyuma y’uko abashinzwe urubuga rwa WhatsApp bagaragaje ko basanze abantu benshi bakunze gukoresha uru rubuga mu itumanaho ry’amashusho y’imbonankubone kuri telefone.
Mu itangazo ryashyizwe hanze n’uru rubuga, rivuga ko iyi porogaramu nshya igiye gufashakuzamura ubushobozi bw’itumanaho ry’amashusho y’imbonankubone yihariye akorerwa kuri mudasobwa.
Bati“WhatsApp yatangiye nka porogaramu ikoreshwa muri telefone gusa ndetse niho igifite ifatizo rikomeye. Ariko kubera ko abantu benshi bakoresha uru rubuga kuri mudasobwa, turi kwita ku buryo bushobora gutuma ubutumwa no guhamagara bukomeza kuba bwiza kurushaho.”
Iyi porogaramu nshya yagenewe kujya muri mudasobwa, irihuta cyane ndetse ikoze mu buryo bworohera abasanzwe bakoresha WhatsApp na porogaramu za mudasobwa.
Ubuyobozi buvuga ko iyi porogaramu ifite ubushobozi bwo gutuma uyikoresha avugana n’abantu umunani mu buryo bw’amashusho ndetse n’abantu 32 icyarimwe mu buryo bwo guhamagara.
Uru rubuga rwa WhatsApp rufite abarenga miliyari ebyiri z’abarukoresha ku Isi, rukomeje gukora amavugurura mu mikorere yayo mu gihe umubare w’abarukoresha ugenda wiyongera umunsi ku munsi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!