00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

X yamuritse XChat urubuga rwo kuganiriraho

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 25 April 2026 saa 01:08
Yasuwe :

Ikigo cy’Ikoranabuhanga cya X Corp gifite urubuga nkoranyambaga rwa X, cyashyizeho urundi rwiswe ‘XChat’ ruzajya rufasha abari basanzwe bakoresha X kuganira.

Ni urubuga rwashyizwe hanze ku wa 24 Mata 2026, aho ubu rushobora gukoreshwa n’abakoresha telefone za Apple gusa na iPad.

XChat ni urubuga ukwarwo ariko rushamikiye kuri X. Kugira ngo byumvikane wabigereranya na Messenger ya Facebook, ariko bigatandukanira ku buryo bikora.

Ni kuvuga ngo umuntu usanzwe akoresha X, akeneye kugira umuntu baganira binyuze mu kumwandikira ubutumwa, kumuhamagara yaba mu buryo bw’amajwi cyangwa amashusho (video call) cyangwa kugira ibyo amwohereza mu butumwa (files), ntabwo bizajya bisaba ko ajya ku rubuga rwa X ubundi ngo ajye ahandikirwa ubutumwa ahubwo yakoresha XChat agahita atangira kuganira n’abantu be.

Uru rubuga rukora mu buryo bwisumbuye ubusanzwe muri application ya X, kuko uru rubuga rwo ruzajya rwemerera abantu kugena igihe ubutumwa bumara nyuma yo gusomwa (disappearing messages) no gukosora cyangwa gusiba ubutumwa ku mpande zombi.

XChat ifite uburyo bwo gutuma umuntu adafata amafoto y’ibyo mwavuganye (screenshot blocking).

X Corp isobanura ko XChat ikoresha uburyo bwo gutuma atumvirizwa (end-to-end encrypted) ndetse nta bikorwa byo kwamamaza bizagaragara kuri urubuga, kuko ari urwo kuganiriraho gusa.

Uru rubuga ruzajya rukoreshwa n’abantu basanzwe bakoresha X, kuko imyirondoro yo kuri X ariyo izajya ikoreshwa mu gufungura XChat.

Xchat ni urubuga rwisumbuye ku buryo busanzwe bwo kuganira bwa X
X Corp ifite urubuga rwa X, yashyizeho urundi rubuga rwunganira X rwo kuganiriraho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages