00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

YouTube yahagurukiye abareba amashusho afitanye isano n’iterabwoba

Yanditswe na Mfitumukiza Moïse
Kuya 22 July 2017 saa 01:32
Yasuwe :

Urubuga runyuzwaho amashusho rwa YouTube rwahagurukiye abarwifashisha bashakisha amashusho afitanye isano n’ibikorwa by’iterabwoba bya Islamic State.

Abashakisha bene aya mashusho arimo ingengabitekerezo z’iterabwoba kuri uru rubuga aho kugira ngo bayabone, bazajya berekwa amashusho arirwanya nk’uko YouTube yabitangaje.

Ubuyobozi bwa You Tube bwatangarije BBC dukesha iyi nkuru, gushyira aya mashusho kuri uru rubuga bisanzwe binyuranyije n’amategeko arugenga ndetse ko n’agaragaye ahita akurwaho ako kanya.

Amashusho azajya yerekwa abashakisha ibikorwa by’iterabwoba kuri uru rubuga arimo ubuhamya bw’abavuye mu mitwe y’iterabwoba n’uko ubuzima babagaho bwari bumeze, ay’aba Imam barwanya iterabwoba ndetse n’agaragaza uko mu duce imitwe y’iterabwoba ikoreramo ubuzima buba bwifashe.

YouTube yatangaje ko ubu buryo buzatangira gukora ku bantu bakoresha icyongereza, izindi ndimi zikazongerwamo mu minsi ya vuba harimo n’Icyarabu.

Mu bazajya bajyanwa kuri aya mashusho harimo abanyeshuri bakora ubushakashatsi n’abanyamakuru. YouTube yavuze ko nta muntu n’umwe wemerewe kureba aya mashusho ku rubuga rwayo kuko anyuranyije n’imikorere yarwo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages