Ubu buryo bushya bukubiyemo drones zisa nk’aho ari ebyiri aho hari igice kizajya kiba gishinzwe gutwara umuzigo cyizwi nka ‘droid’ n’ikindi cyo hejuru gisigaye gituma drone ibasha kugenda.

Mu buryo bugaragarira amaso, urebeye kure ubona ari drone imwe ariko iyo bigeze aho bijyanye imizigo nibwo bitandukana ‘droid’ cyangwa igikanka kikamanuka ukwayo hasi ku butaka kugemura imizigo yatumwe, hanyuma ikindi gice cy’iyo drone kigasigara mu kirere.

Zipline yatangaje ko ubu buryo bushya bwisumbuye ku bwari busanzwe kandi bukaba butanga umutekano wo kugeza imizigo mu ngo z’abantu nta rusaku no mu mutuzo.

Ubusanzwe drones za Zipline zigeza ibyo zijyanye ahantu runaka nk’amaraso ku bitaro n’amavuriro yo mu Rwanda, zikenera ahantu hagutse hari ikibuga zishobora kugurukamo kugira ngo zibashe kunaga hasi umuzigo zitwaye.

Zipline ivuga ko ubwo buryo bwa mbere bwari bwiza ku hantu hisanzuye ariko ko byagorana gukomeza kubukoresha mu gihe itangiye kwagura serivisi, kugeza aho igeza imizigo n’ibicuruzwa by’abayitumye mu ngo zabo.

Ni hake wasanga ingo zifite ahantu hisanzuye drone yabasha kuguruka izenguruka kugira ngo inage umuzigo. Ibi bitandukanye n’ikoranabuhanga rya P2, kuko ho cya gice twise ‘igikanka’ cya drone kibasha kumanuka hasi aho bagiteguriye nko mu mbuga, cyahagera kigafunguka umuzigo ugasigara, kikazamuka cyigasubirana na kigenzi cyayo cyasigaye hejuru ari na cyo kiyifasha kuguruka.

Drones za P2 zizajya zigendera ku muvuduko ushobora kugera kuri kilometero 112 ku isaha, ibashe kugenda haba mu mvura cyangwa ku zuba.

Ikinyamakuru Spectrum cyatangaje ko ubu buryo butaratangira gukoreshwa ariko bwamaze gukorwa, igisigaye ni ugutangira gukora izo ndege ku buryo mu gihe cya vuba zitangira akazi.

Izi drones nshya ntabwo zizasimbura izari zisanzwe zikoreshwa mu bice bitandukanye birimo n’u Rwanda aho Zipline yahereye.

Mu mwaka wa 2016 nibwo Zipline yatangiriye ibikorwa byayo mu Rwanda, mu 2022 ivugurura amasezerano na Guverinoma y’u Rwanda, isinya andi y’imyaka irindwi.