Zipline yatangaje ko yashyize umukono ku masezerano y’imikoranire na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ayifasha kubona miliyoni 150$ (arenga miliyari 217 Frw), yo gukoresha mu bikorwa byayo.
Umuyobozi wa Mukuru wa Zipline, Keller Rinaudo Cliffton, yatangaje ko miliyoni 150$ yiyongera ku yandi miliyoni 400$ (arenga miliyari 581) azatangwa na za guverinoma z’ibihugu bafatanya na byo.
Keller Rinaudo Cliffton yavuze ko ibi bikorwa bizatabara abaturage barenga miliyoni 130, mu bihugu bitandukanye bya Afurika, binyuze mu butumwa drones zabo zibashyira.
Yavuze ko kandi ibihugu byishingikiriza kuri Zipline bijyanye n’uburyo itabara abantu, ndetse bigakorwa ku giciro gihendutse.
Ati “Ubushakashatsi buheruka twabonye ko uburyo dukoresha ari bwo buhendutse mu kugeza inkingo ku bana batazihawe. Bisaba 0,66$ kuri buri mwana. Ibi ni impinduka ikomeye muri politiki ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”
Yashimangiye ko biri mu murongo wa Amerika wo kohereza ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano na za robots mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere kugira ngo ribifashe kurokora ubuzima bwa benshi, gutera imbere vuba, no guteza imbere ubukungu bwabyo.
Ati “Ibi bizafasha na Amerika gukomeza kuyobora mu ikoranabuhanga no mu nganda mu myaka icumi iri imbere.”
Keller Rinaudo Cliffton yagaragaje ko nubwo abantu baba mu Isi imwe bose batagezwaho ibiciruzwa na serivisi uko babikeneye.
Yavuze ko Zipline yubakira drones muri Amerika zikoherezwa mu bihugu bitandukanye kugira ngo zifashe abo bakeneye serivisi cyane cyane gushyira amaraso n’imiti ku babikeneye.
Ati “Mu myaka 10 tumaze muri Afurika twaguriye ibikorwa byacu mu bitaro n’ibigo by’ubuvuzi bigera ku 5000. Tubaha serivisi umunsi ku wundi, amasaha 24 ku yandi iminsi irindwi ku yindi.”
Muri icyo gihe babonye ko Zipline idafasha gusa mu gutabara abababaye ahubwo byanafashije mu kugabanya igiciro cy’amafaranga.
Yavuze ko bateganya gukuba hafi gatatu ibikorwa byabo, ku buryo bazatanga serivisi mu bice bitandukanye by’Isi, ibice by’ibihugu bakoreramo byose bikagerwaho, bikava no mu byaro bikagera mu mijyi hisunzwe izindi drones zigezweho iki kigo kiri kubaka.
Zipline Rwanda yatangiye gukorera mu Rwanda mu 2016. Byari ubwa mbere muri Afurika drones zikoreshejwe mu bikorwa bya gisivili by’ubwikorezi, nyuma iza kwagukira mu bindi bihugu bya Afurika u Burayi na Aziya.
Mu Rwanda ubu igeze ku butumwa burenga 600 ku munsi. Yatangiye yohereza amaraso gusa, ubu yohereza ibintu biri mu moko 10 birimo amoko y’imiti arenga 200. Ifite ibibuga i Muhanga mu Murenge wa Shyogwe n’i Kayonza. Hafi 35% by’ibyo itwara ni intanga z’amatungo.
Kuri izi drones zitanga ibicuruzwa mu mijyi Keller Rinaudo Cliffton, yavugaga, biteganyijwe ko zizagezwa mu Rwanda mu 2026. Izi drones ziherutse kumurika mu Rwanda.
Drones nshya Zipline yamuritse zizwi nka Platform 2 (P2), zifite ikoranabuhanga rihambaye ugereranyije n’izisanzwe.
Zizajya zikorera cyane mu mijyi ituwe cyane. Zizahera mu Mujyi wa Kigali hanyuma zagurire ibikorwa no mu bindi bice by’igihugu.
Byitezwe ko zizatangira mu 2026, zigafasha abo mu buzima, za restaurant, ibigo by’ubucuruzi n’ibindi bibukorera ku ikoranabuhanga.
P2 ikoreshwa umugozi ugenda wizingura umuzigo ukagera ku butaka gahoro gahoro, ibituma umuzigo ugera ku bawutumye neza ndetse igakora mu mijyi igizwe n’inyubako ndende n’ibindi.
Iyi drone ifite amababa abiri maremare ikagira n’andi ane yayo ayifasha guhaguruka. Igenda ku muvuduko w’ibilometero 100 ku isaha.
Ibasha kugendera ku butumburuke buri hagati ya metero 100 na 400. Ni drones zishobora no gukomeza umurimo w’izabanje wo gutanga amaraso mu Mujyi wa Kigali.
Zitandukanye n’izisanzwe kuko zo zishobora kuvana ubutumwa aha zikabujyana ahandi, zigakomereza no mu bindi bice bidasabye ko zibanza gusubira ku bibuga byazo nk’uko bimeze ku zisanzwe.
Kugeza ubu hari abahanga mu by’ikoranabuhanga bari gukora kuri uyu mushinga bagera kuri 50 bakorera mu Rwanda, biyongera ku bakozi 150 basanzwe bakoresha izisanzwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!