00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zuckerberg ari gukora ishusho y’ikoranabuhanga izajya imuhagararira mu nama

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 14 April 2026 saa 09:31
Yasuwe :

Mu minsi mike Umuyobozi Mukuru wa Meta, Mark Zuckerberg, ashobora kuzaba afite porogaramu ya mudasobwa yigana imiterere n’imigirire bye bwite [AI clone] kugira ngo ijye igirana ibiganiro inatange ibitekerezo ku bakozi no mu nama.

Financial Times yatangaje ko Meta iri kwigisha ishusho koranabuhanga [AI Avatar] hifashishijwe isura n’ijwi bya Zuckerberg, imyitwarire ye, uburyo avuga, n’amagambo akunda kuvugira mu ruhame.

Bivugwa ko Meta ishobora kuzatangira kwemerera abantu kwikorera amashusho koranabuhanga [AI avatars] yabo bwite mu gihe igerageza riri gukorwa kuri Zuckerberg ryaba rigize icyo rigeraho.

Mu 2024 Meta yerekanye imbonankubone uko ishusho nk’iyi ishobora kuba iteye n’uko yakora.

Meta yanatangiye kwemerera abantu gukora uburyo bwabo bukoreshwa n’ubwenge buhangano [AI versions] kugira ngo bujye busubiza ibitekerezo by’ababakurikira kuri Instagram.

Abakoresha imbuga za Meta na bo bashobora kwiremera porogaramu zigirana ibiganiro n’abantu hifashishijwe ubwenge buhangano [AI-generated chatbots], nubwo iki kigo cyatangiye gukumira abakiri bato gukoresha ubu buryo mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Bivugwa ko Zuckerberg ubwe agira uruhare mu kwigisha iyo shusho koranabuhanga [AI avatar].

Yatangiye kumara amasaha ari hagati y’atanu n’icumi mu cyumweru yandika ‘codes’ mu yindi mishinga y’ubwenge buhangano ya Meta no kwitabira ibikorwa by’isuzuma ryaryo mu bya tekiniki.

Muri Werurwe, The Wall Street Journal yahishuye ko Zuckerberg ari gukora porogaramu y’ubwenge buhangano yo kumufasha mu kazi [AI agent], nubwo uyu mushinga bivugwa ko utandukanye n’ibyo Meta iri gukora bijyanye no gukora AI Avatar y’umuyobozi Mukuru wayo.

Zuckerberg ari gukora ishusho y’ikoranabuhanga izajya imuhagararira mu nama

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages