Ibigo bigera kuri birindwi b’ikoranabuhanga mu Rwanda byabonye bigenzi byabyo byo muri Isiraheli bigirna amasezerano y’ubufatanye bigafasha Abanyarwanda kubona ko biyumvishaga ko bidashoka ariko basanze byose byagerwaho haramutse habayeho ubushake.
Mutabazi Steve Umuyobozi w’Urwego rw’Ishoramari mu kigo cy’igihugu gishinzwe Iterambere (RGB) yavuze ko uru rugendoshuri rwafashije impande zombi kunoza imikorere mu bijyane n’ikoranabuhanga, aho abahagarariye ibigo byabo babonye abo bagiye gukorana bya hafi.
Yongeyeho ko ubu bufatanye bw’impande zombi bushobora kugeza kure ikoranabuhanga, kuko bubonwa nk’imbarutso y’iterambere rirabye u Rwanda rwifuza.
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa w’ishami rya ICT mu bagiye gufungura ihuriro ry’abana bato bakabigisha ikoranabuhanga rigezweho, bakazafasha n’abifuza gutangiza imishinga mito y’ikoranabuhanga mu Rwanda kandi bakagirana n’ibiganiro bihoraho kubijyanye n’iterambere mu ikoranabuhanga.
Yagize ati “Turacyari bato mu koranabuhanga nk’igihugu, ndetse dukeneye kubona abafatanyabikorwa bemera natwe bakatuzamurira ubushobozi haba mu kwigira ku byo bakora, imigambi yabo ndetse n’imiterere y’Ikoranabuhanga ryabo.”
Umuyobozi Wungirije w’iri shami muri PSF, Nkusi Robert, yongeyeho ko urubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 35 ari rwo rugize umubare munini w’abatuye Isiraheli rukaba rugifite ibitekerezo byiza kandi byihuta mu ikoranabuhanga.
Yagize ati “Ibitekerezo by’urubyiruko rwa hariya birihariye, usanga bose batekereza ku ma miliyoni nta n’umwe wasanga afite imishinga y’ibihumbi, kandi babigeraho kuko baratekereza cyane bakanokora cyane ibyo bikabafasha kugera ku nzozi zabo n’urubyiruko rwacu tugiye kubibashishikariza.”
Yariv Cohen Umuyobozi wa Kaenaat (ikigo giteza imbere ishoramari), umaze imyaka ibiri akorera mu Rwanda arasanga abanyarwanda bafite icyerekezo cyiza kandi umurava bagaragaza mu byo bakora byose ari ishingiro ry’amajyambere y’igihugu.
Isiraheli benshi bafata nk’ubutaka butagatifu, ni gifite sosiyete nyinshi y’ikoranabuhanga, ku mateka ahuye n’ay’u Rwanda.
Isiraheli kandi ifite igice kinini cy’ubutayu, ikoranabuhanga basanze ariyo nzira yonyine izabamenyekanisha mu mahanga, ibyo babigezeho kuko usanga n’ibihugu byinshi byateye imbere bikiri mu ikoranabuhanga bikiri inyuma kuri Isiraheli.
Nkinzingabo Jacques



















TANGA IGITEKEREZO