00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Apple yamuritse isaha y’akataraboneka” Apple Watch”

Yanditswe na

Herve ugirumukunda

Kuya 10 March 2015 saa 07:21
Yasuwe :

Apple, sosiyete ikora ibikoresho by’ikoranabuhanga yamuritse “Apple Watch” isaha igezweho ikoranye ikoranabuhanga rihambaye ku wa mbere ku ya 9 Werurwe i Cupertino muri Leta ya California.

Apple Watch ni cyo gicuruzwa gishya Apple ishyize ku isoko nyuma y’urupfu rw’uwari ayiyoboye, Steve Jobs mu 2011, yatangajwe bwa mbere muri Nzeli 2014..

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Apple, iyo saha iri mu byiciro bibiri, ifite milimetero 38 igurishwa amadorali ya Amerika 349 (Hafi 246 500 frws) naho ifite milimetero 42 ikagurishwa amadorali 349. Zizatangira gucuruzwa mu maduka ku ya 24 Mata.

Iyi saha ni nziza ku bakora imyitozo yo kwiruka, abagenda n’amagare cyangwa n’amaguru kuko igika cyayo cyagenewe siporo “Apple Watch Sport” bashobora gukoresha Application ipima imiterere y’umutima, ikoranabuhanga ryerekana inzira rya GPS n’iripima umuvuduko.

Ubwo yayimurikaga ku munsi w’ejo, umuyobozi wa Apple, Tim Cook yavuze ko imaramo umuriro amasaha 18, ariko ko biterwa n’uburyo yakoreshejwe.

Byinshi mu byo iyi saha izajya ikora izajya yifashisha ikorana buhanga rya Bluetooth 4.0 na Wi Fi rizayihuza na telefoni zisanzwe za iPhone ari kuva kuri iPhone 5, iPhone 5C, iPhone 5S, iPhone 6, iPhone 6 Plus ndetse n’izindi telefoni zizakoresha system ya iOS 8.2.

Izajya ikorana na serivisi yo kwishyura amafaranga ya Apple Pay. Izajya kandi ishobora kwakira ubutumwa bugufi no guhamagarwaho binyuze muri telefoni byahujwe. Ishobora gukoreshwa nk’icyombo , ikanakoreshwa nka telecommande ya Televiziyo ya Apple, iTV.

Ubuyobozi bwa Apple bwatangaje ko izashobora gukoresha Applications zitandukanye zirimo Facebook na Twitter.

Abaseseenguzi bemeza ko hashobora kuzacuruzwa Apple Watch miliyoni 40 mu mwaka umwe. Bavuga ariko ko bizagora Apple kwemeza abakiriya impamvu bakwiye kugura isaha ihenze cyane kandi ifite ikoranabuhanga rizata igihe mu minsi mike iri imbere.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages