Kuva mu 2015 Kountable Ltd ifasha rwiyemezamirimo watsindiye isoko ryo kugura ibikoresho runaka ahantu hatandukanye ariko akabura amafaranga kubimugurira ku nguzanyo itagira ingwate, yakwishyurwa kuri rya soko akayishyura yongeyeho inyungu ya 3%.
Umuyobozi w’iyi sosiyete mu Rwanda, Leandre Cyusa, yasobanuye ko gushyira umwihariko mu ikoranabuhanga, ari uko mu gihe bamaze bakorera mu Rwanda basanze imishinga myinshi yo muri uru rwego igoye kuko ba nyirayo basabwa kujya ku masoko menshi, rimwe na rimwe babigeza mu gihugu bagasanga bidahuye neza n’ibiri mu masezerano y’amasoko batsindiye.
Yavuze ko ibi aribyo byatumye batekereza ubu buryo bwatangijwe kuri uyu wa Gatanu bufite umwihariko wo guhuza ba rwiyemezamirimo n’inganda zikomeye mu gukora ibikoresho by’ikoranabuhanga nka Samsung, Hp Cisco, Dell, Panasonic n’izindi, ngo zijye zibafasha guhitamo ibikoresho byizewe, bihendutse kandi bihuye neza n’amasezerano.
Yagize ati “Amasoko menshi twagiye tuyajugunya kuko twarebaga inyemezabuguzi yakuye nka Dubai kubazabimuha n’amasezerano afite tugasanga nta hantu bihuriye. Ibicuruzwa ku izina ukabona birahuye ariko wajya mu bikigize (specifications) ugasanga biratandukanye.’’
Kountable Ltd yubatse urubuga rwa internet (Website), aho rwiyemezamirimo azajya abasha guhitamo igikoresho cy’ikoranabuhanga n’ibikigize, agahabwa amoko atandukanye hagendewe ku nganda zabikoze agahitamo, nyuma akerekwa igiciro cya ngombwa kizakigeza ku kibuga cy’indege.
Umuyobozi Mukuru wa Kountable Ltd, Chris Hale, yavuze ko ibizafasha ba rwiyemezamirimo bo muri uru rwego harimo no kubaguriza badasabwe ingwate, bakazishyura nyuma bamaze kwishyurwa ku masoko bazajya baba batsindiye.
Yagize ati “Turashaka guhuza inganda zo ku rwego rwo hejuru mu ikoranabuhanga na ba rwiyemezamirimo, tukabafasha mu nzira zabagoraga ndetse tukabafasha kubahiriza amasezerano tubaha inguzanyo ku nyungu ntoya.’’
Muri rusange iyi sosiyete imaze gufasha ba rwiyemezamirimo bo mu Rwanda kugura ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni icyenda z’amadolari, mu ikoranabuhanga gusa bakaba barafashije imishinga y’ibifite agaciro ka miliyoni 1.5 z’amadolari.
Innocent Mutuyimana ufasha ibigo bito n’ibiciriritse gukora ubucuruzi, asanga ubu buryo bushya buzatuma nta rwiyemezamirimo wongera guhomba kuko ibyo azajya agura bizajya biba byizewe kandi bifitiwe ubwishingizi.
Yagize ati “Kuba aho wakuye ibicuruzwa hazwi bizakuraho ibibazo byavukaga kuko washoboraga gutumiza nka mudasobwa ugasanga hari ibice biyigize bishaje kandi bikaboneka bigeze ku mukiriya.’’
Kountable Ltd ikorera mu Rwanda, Kenya na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Muri Afurika bamaze gufasha imishinga yo kugura ibikoresho by’ikoranabuhanga bifite agaciro ka miliyoni umunani z’amadolari ya Amerika, bakaba muri rusange bakorana n’ibigo birenga 2000 kuri uyu mugabane.





Ibitekerezo 0